Ikompanyi Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yahawe uburenganzira bwo gukorera ingendo muri Singapore, u Rwanda narwo rwemerera Singapore Airlines gukorera ingendo ku butaka bwarwo.
Kuri uyu wa Kane u Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi kubikoreramo nta mananiza.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye naho Singapore ihagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Koh Poh Koon, wari mu itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tharman Shanmugaratnam, ryari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye mu kwagura ingendo za RwandAir no mu mikoranire na Kompanyi ya Singapore Airlines, ifite ubunararibonye bukomeye.
Yagize ati “Gusinya aya masezerano biraduha amahirwe yo kwagura ibyerekezo byacu muri Aziya, ubu tujya Mumbai, umwaka utaha tuzajya Guangzhou, ni ibintu bishimishije kuri twe. Biraduha kandi amahirwe y’imikoranire na Kompanyi y’indege ya Singapore, dukeneye gusangira ubunararibonye yaba mu mikorere y’indege n’ibindi.”
Akomeza avuga ko RwandAir yifuza kugirana ubufatanye bwimbitse na Singapore Airlines, kugira ngo iyigireho nayo ibashe gutera imbere.
U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano atandukanye na Singapore mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, aho ibihugu byombi bisangira ubunararibonye, amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’abakozi. Kugeza ubu hari Abanyarwanda 17 basoje aya mahugurwa binyuze muri ubu bufatanye.
Mu ruzinduko rw’itsinda ry’Abanya-Singapore mu Rwanda, impande zombi zanaganiriye ibijyanye n’imicungire y’abakozi, ubwikorezi bw’indege, iterambere ry’urwego rw’imari, uburyo burambye bwo gucunga neza ubutaka, kwita ku bidukikije n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, yavuze ko hari byinshi ibihugu byombi bisanzwe bifatanya ariko umubano mwiza bifitanye ugiye gukomereza no mu kwagura ubufatanye mu iterambere ry’urwego rw’imari, ubwikorezi bw’indege no gucunga abakozi nka rimwe mu ibanga ry’iterambere rya Singapore.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bizazane ibihugu bike cyane byanyuzemo mu myaka nka 20 ishize, twumva dufite inshingano zo gufatanya namwe tukabasangiza ubunararibonye dufite, ntabwo ari ubufatanye twabara mu nyungu aka kanya ariko twizera ko uko imyaka ihita buzagera aho buri mpande zombi zibyungukiramo.”
Ubufatanye bwa Singapore n’u Rwanda kandi bwitezweho kongera ubucuruzi. Ibyo u Rwanda rwoherezayo bingana na miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, mu gihe ibyo Singapore yohereza bingana na miliyoni eshanu z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo cyane cyane ikawa, icyayi n’ubuki.