Abantu bakomeje kwibaza impamvu ifatwa n’ifungwa rya Lt. Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda, abandi benshi bakibaza, impamvu abagize uruhare mu gufata no kohereza Lt. Joel Mutabazi mu gihugu bakomeje gukurikiranwa mu gihe u Rwanda rugaragaza ko uyu musirikare yari ku rutonde rw’ abashakishwaga na Interpol.
Uyu waganiriye na Rushyashya ari mu mujyi wa Kampala ,amazina ye yagizwe ibanga kubera umutekano we yagize ati : Lt. Joel Mutabazi yoherejwe hakurikijwe amategeko ahubwo turanenga uburyo umunyarwanda René Rutagungira yashimutiwe mu Kabari mu Mujyi wa Kampala muri Kanama 2017, ashinjwa kuba yarafatishije Mutabazi.
Kugeza magingo aya, René Rutagungira uvugwaho kuba yarabaye mu ngabo za RDF n’abandi bapolisi 8 ba Uganda nibo bamaze kwitaba urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.
Umuryango wa Rene Rutagungira wakomeje kugaraza amakenga ku ifatwa rye na bagenzi be bakorewe iyica rubozo bazira kuba bakekwaho gufatisha umuntu washakishwaga na Leta ndetse na Interpol bitewe n’uko n’ ubundi u Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye amasezerano yo guhererekana imfungwa.
Urutonde rw’ abakurikiranyweho gufata bakohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda
Joel Aguma, Nixon Karuhanga Agasire, Benoni Atwebembeire, Maganda James, Faisal Katende, Amon Kwarisiima, umunyarwanda René Rutagungira n’ umunye Congo, Bahati Mugenga nibo bakurikiranywe n’ urukiko rukuru rwa gisirikare aho baregwa kugira uruhare rwo gushimuta no kohereza Lt. Mutabazi mu Rwanda.
Polisi y’ u Rwanda yagize icyo ibivugaho
Mu kiganiro Ikinyaamkuru The East African giheruka kugirana n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Theos Badege yavuze ko ibyo Uganda yakoze byo kohereza Lt. Mutabazi iwabo bikurikije amategeko mpuzamahanga. Yagize ati « Nizera ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha no kubohereza aho bakoreye ibyo byaha ».
Yakomeja agira ati « U Rwanda rwari rwaramenyesheje Uganda ko hari umuntu wakoze ibyaha i Kigali widegembya i Kampala kugeza igihe uyu (Lt Mutabazi) azanywe i Kigali nk’ uko amahame ya Interpol ibiteganya ». Aha , uwari [ACP] Badege kuri ubu wazamuwe muntera agirwa [ CP ] yasoje avuga ko U Rwanda rukurikiza amahame mpuzamahanga agenga imikorere ya Interpol aho bivugwa ko iyo umuntu ashakishwa akurikiranyweho ibyaha hashyirwaho uburyo bwo kumushakisha.
Lt Mutabazi Joel Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.
Ikinyamakuru Chimpreports kegamiye k’ubutegetsi muri Uganda gitangaza ko ubwo René Rutagungira yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yahagejejwe arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu ari kumwe na bamwe mu bapolisi b’Abagande bose bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.
Ubwo umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomaga ibyaha ucyekwa ashinjwa, yavuze ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 25 Ukwakira 2013, ahitwa Kamengo, mu Karere ka Mpigi, ubwo yari afite imbunda na gerenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ushinjwa yashimuse Mutabazi ku ngufu akamushyikiriza u Rwanda.
Amakuru yakwirakwiye mu binyamakuru hafi ya byose mu gihe cy’uko Joel Mutabazi yashyikirijwe Leta y’u Rwanda n’uko Leta y’u Rwanda yavuze ko Polisi ya Uganda ariyo yamubashyikiriza bakaba barabikoze mu rwego rwo kubahiriza imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Uganda mukurinda no gukumira ibyaha bikorerwa impande zose z’isi mu rwego rwa polisi mpuzamahanga “Interpol”.
Gen. Kale Kayihura ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Joel Mutabazi. Ariko Gen Kayihura abihakana yivuye inyuma ati : ntabwo nari mu gihugu nari mu rugendo mu gihugu cya Colombia dosiye ya Lt Joel Mutabazi nayisize ku meza yanjye mu biro ntanga amabwiriza ko nzayikomeza mpindukiye. Yakomeje avuga ko ngo ari ikosa ryakozwe kuko we ngo ntabwo ari muri ubwo buryo yari kugikemura. [ VIDEO ]
N’ikimenyimeni uwari umuyobozi wungirije wa CIID Joel Aguma wari ushinzwe ubugizi bwa nabi muri Polisi ya Uganda yahise ahagarikwa nyuma yo gutangaza ko Lt Joel Mutabazi yafashwe yerekeza muri Afurika y’epfo aho ngo yari asanze abandi abanyarwanda benshi bakoranaga nawe barimo Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya yari akiriho.
Ubushinjacyaha bushinja Lt Mutabazi ibyaha umunani birimo, gushinga umutwe witwaje intwaro, umugambi wo guhirika Umukuru w’Igihugu n’ubutegetsi buriho, iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda, gutunga intwaro no kwikura mu ngabo z’igihugu mu buryo butemewe.
Yayeli G.
Ayiii, ko mwarondogoye?? Ngo ngw iki? Mutabazi yafashwe mu buryo bwemewen amategeko, maze Rutagungira we ararengana?? Haaaaaaaa. Sinzi iri sesengura uko rimeze.