Polisi y’igihugu yohereje kuri uyu wa 27 Kamena 2018, itsinda ry’abapolisi 160 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo harimo ab’igitsina gore 85 abandi bakaba ari ab’igitsina gabo.
Ni ku nshuro ya mbere Polisi y’igihugu yohereje abapolisi mu butumwa bw’amahoro biganjemo abagore.
Abo bapolisi bayobowe na ACP Theddy Ruyenzi bahagurutse ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu berekeza muri Sudani y’Epfo.
Abo bapolisi kandi bagiye muri ubwo butumwa nyuma y’uko muri Nzeri 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yabitanzeho umuhigo imbere y’inama y’abakuru b’ibihugu mu muryango w’abibumbye yo azohereza abapolisi kurinda umutekano muri kiriya gihugu.
Mu mpanuro Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Dan Munyuza waherekeje abo bapolisi yatanze yabibukije ko bagomba gushingira ku ndangagaciro za Polisi y’igihugu bikabafasha gukora neza ikibajyanye.
Yagize ati “Twabateguye neza bihagije haba mu myitozo ndetse n’ibikoresho. Turabasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agenga Polisi y’ u Rwanda, murangwa n’ubunyamwuga, umuco wo gufasha abari mu kaga, kwitanga mu kazi no kurangwa n’ikinyabupfura.”