Igisirikare cya Uganda cyavanye Gen Kale Kayihura mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, aho yari afungiye, kimusubiza iwe mu rugo mu nkengero za Kampala aho agiye kuba afungishijwe ijisho kugeza ubwo azashyikirizwa urukiko.
Amakuru aturuka mu gisirikare agera ku rubuga Spyreports aravuga ko kuri ubu Gen Kale Kayihura afungishijwe ijisho iwe mu rugo I Muyenga, mu nkengero za Kampala, aho arinzwe bikomeye n’igisirikare.
Biravugwa ko Gen Kayihura kandi yakuwe mu kigo cya gisirikare cya Makindye agasubizwa iwe ku mabwiriza ya perezida Museveni nyuma yo kubonana mu nama zitandukanye n’abafatanyabikorwa baturutse mu Karere ka Kisoro.
Uwatanze amakuru akaba yongeyeho ko kuri ubu Gen Kayihura afungiye iwe aho yemerewe kubonana gusa n’abanyamategeko be ndetse n’umuryango we. Yanemerewe guhitamo umutetsi uzajya umutekera ubwe.
Gen Kayihura, wayoboye Igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena ku mabwiriza y’umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi, aho yafashwe akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde.
Biravugwa ko Kayihura azashyikirizwa urukiko iperereza riri gukorwa, n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) n’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), ku byaha yafatiwe bitaratangazwa, niriramuka rirangiye.
MAOMBI jOHN
IYO NYENZI INKOTANYI NIBAYIFUNGE!!!! MUSEVENI AKOMEZE GUKUBURA INYENZI ZACENGETEREYE UGANDA ZOSE AZISUKE MUMA GEREZA NIBYO BIZIKWIYE!!!