• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Editorial 12 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

None ku wa Gatatu, tariki ya 11 Nyakanga 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 01 Kamena 2018 n’iyo ku wa 12 Kamena 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, ku tariki ya 06/07/2018, yemeje irangira ry’umurimo wa gisirikare kuri ba Ofisiye n’Abasirikare Bato bose hamwe 963 bari mu byiciro bikurikira:

 Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bukuru bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni 373;
 Abo amasezerano yabo yarangiye ni 395;
 Abasezerewe ku mpamvu z’uburwayi ni 137;
 Abasezerewe kubera iseswa ry’amasezerano ni 58.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Gahunda y’Ibikorwa ya 4 (PSTA 4) yo kwihutisha iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira:

- Amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Uruganda Sawmill East Africa Ltd;

- Amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Uruganda rwa Mulindi/Mulindi Factory Company Ltd;

- Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ANDELA yerekeye ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhuza ibikorwa bijyanye no guhanga porogaramu z’ikoranabuhanga mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rivugurura Itegeko No 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza;

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komite y’Igihugu yo korohereza ingendo zo mu Kirere;
- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye Bato 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu WANZIGA Maureen wari Social Policy Analystmuri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana UWAYEZU François Régis wari Umuyobozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari: Lt. Col. MADUDU Charles;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari: Lt. Col. NGABO Augustin na Maj. SUMANYI Charles;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 66 n’umutungo byari muri Polisi y’Igihugu bijyanye n’ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu: Madamu MUKAMUGANGA Elevanie;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ku rwego rw’Ibanze: Madamu MUKARUSAGARA Janvière na UWITONZE Clarisse;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amabwiriza ajyanye n’Iby’Indege za Gisiviri;
- Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’Abawada 34 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’Abawada 54 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri rigena ibiranga amapeti n’ibindi birango ku buryo bwihariye inzego z’amapeti y’Abacungagereza;
- Iteka rya Minisitiri rijyana ahandi ba Suzofisiye n’Abapolisi bato 24 ba Polisi y’u Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri risezerera nta mpaka ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato 1862 bo muri Polisi y’u Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe 743 babisabye kandi bakaba bujuje ibisabwa;
- Iteka rya Minisitiri ryerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ku buryo bukurikira:

- Madamu HELEN MARIA RODRIGUES FERNANDES MALCATTA, wa Portugal, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya;
- Dr. CHRISTIAN FELLNER, wa Federal Republic of Austria, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
- Madamu MONICA PATRICIO CLEMENTE, wa Mozambique, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzaniya.
- Dr. ABDULLAH FAHD ALI AL-KAHTANI, custodian of the two Holy Mosques, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana ERIC FRANK MICHEL A. SAIZONOU, wa Repubulika ya Benin, afite icyicaro muri Pretoria, muri Afurika y’Epfo;
- Bwana OSCAR KERKETTA wa India, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

a) Mu Rukiko rw’Ikirenga:

 Madamu CYANZAYIRE Aloysie: Umucamanza;

b) Mu Rukiko rw’Ubujurire:

 Perezida: Bwana KALIMUNDA MUYOBOKE Aimé;
 Visi Perezida: MUKAMULISA Marie Thérèse
 Abacamanza:
• Bwana KALIWABO Charles;
• Madamu MUKANYUNDO Patricie;
• Madamu MUKANDAMAGE Marie Josée;
• Bwana RUGABIRWA Ruben;
• Bwana MUNYANGELI Innocent;
• Bwana HITIYAREMYE Alphonse;
• Bwana GAKWAYA Justin;
• Dr. NGAGI MUNYAMFURA Alphonse;
• Madamu NYIRANDABARUTA Agnès;
• Bwana MUHUMUZA Richard;
• Madamu KANYANGE Fidelité.

c) Mu Rukiko Rukuru:

 Perezida: NDAHAYO Xavier;
 Visi Perezida: KANZAYIRE Bernadette.

d) Mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi:

 Visi Perezida: RUTAZANA Angeline.

e) Mu Kigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA):

 Dr KARANGWA Charles: Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo;

f) Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC):
 Madamu MBABAZI Judith: Umunyamabanga Mukuru (Secretary General);
 Bwana RWAGASANA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

g) Mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB):

 Bwana TWAGIRAYEZU Jean Marie: Director General Criminal Investigation;
 Bwana KARAKE Peter: Director General Criminal Intelligence and Counter –Terrorism;
 Bwana SEZIRAHIGA Theoneste: Director General Administration and Finance;

h) Muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR):

 Bwana NGOGA Aristarque: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister;

i) Muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF):

 Bwana KARERA Patrick: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister;

j) Muri Minisiteri y’Ubutabera/ (MINIJUST) :

 Bwana MUTAGOMA Frank Damas: Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/Advisor to the Minister of State in charge of Constitution and Legal Affairs;
 Madamu KAYITESI Petronille: Senior State Attorney; 
 Madamu Mamboleo Phiona: Senior State Attorney.
e) Mu Kigo cyo Kwigisha no Guteza imbere Amategeko /ILPD:

 Bwana NZAKOMEZA Samuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa, ubushakashatsi n’ubujyanama/Director of Training, Research and Consultancy Unit.
6. Mu Bindi
a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku nshuro yaryo ya 10 rizabera mu migi ya Musanze, Rubavu, Huye, Rwamagana na Nyanza kuva ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 kugeza ku ya 2 Kanama 2018;

- Umunsi w’Umuganura uzizihizwa mu Gihugu hose ku itariki ya 3 Kanama 2018 ku rwego rw’Umuryango n’Umudugudu naho ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa i Nyanza.

- Mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira umurage w’u Rwanda biciye mu guteza imbere umuco nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato n’urubyiruko, tariki ya 29/06/2018 hatangijwe gahunda izahoraho yo “Gutoza Umuco mu Mashuri” guhera mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’amakuru mu gihugu cyose.

- Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2018, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore mu mukino wa Volleyball ku bafite ubumuga bakina bicaye (Sitting Volleyball), azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi “2018 World Para Volley Championships” izabera mu gihugu cy‘Ubuholandi.

- Guhera ku itariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2018, u Rwanda ruzakira amarushanwa y’umupira w’amaguru ku makipe y’ibihugu y’abagore “CECAFA Women Challenge Cup 2018“, imikino ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 30 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2018, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ryerekeye imitunganyirize y’isoresha. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni: “Kwishakamo ibisubizo kwa Afurika ku bibazo bijyanye n’imisoro”.

c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 8 Nzeri 2018, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika rigamije iterambere ryita ku bidukikije. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center.

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative uzizihizwa tariki ya 14 Nyakanga 2018 mu Rwanda. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umusaruro uhagije ku buryo burambye’’.

e) Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishyirahamwe GSM yateguye Inama Nyafurika ku guteza imbere ikoranabuhanga. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2018.

f) Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Kanama 2018, u Rwanda ruzakira irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iryo rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya 18 rizabera mu Karere ka Musanze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Editorial 01 May 2019
Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Editorial 14 Aug 2020
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Editorial 30 Jul 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru