Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping w’imyaka 65, ni umwe mu bashyitsi bakomeye bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi, aho tariki ya 22 na 23 Nyakanga 2018 azaba ari mu rw’imisozi igihumbi mu ruzinduko ruzashimangira imikoranire y’ibihugu byombi hasinywa amasezerano y’ubufatanye atandukanye.
Jinping ni umwe mu bantu bakomeye cyane kuri iyi si bayobora igihugu cy’igihangange mu bukungu kandi gifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga, ku buryo abatari bake bakomeje kwibaza ku mutekano we cyane cyane igihe yasuye igihugu runaka.
Umutekano we urindwa n’umutwe udasanzwe
Umutekano wa Jinping, urindwa n’umutwe witwa ‘Central Security Bureau’, ugizwe n’abasore n’inkumi b’inkorokoro bivugwa ko bari hagati y’ibihumbi bine n’umunani bahawe imyitozo kabuhariwe n’intwaro zikomeye bibashoboza kurinda abanyacyubahiro batandukanye mu Bushinwa.
By’umwihariko uyu mutwe washinzwe mu 1949, ufite inshingano zo kubungabunga umutekano wa Perezida, Abakuru b’Ingabo n’Abayobozi b’inzego zo hejuru mu Ishyaka rya Gikomunisiti ry’Abashinwa.
Central Security Bureau ifite icyicaro ahitwa Zongnanhai rwagati mu Murwa Mukuru Beijing, kuri ubu uyoborwa na Lt. Gen. Wang Shaojun, akaba inshuti magara ya Xi Jinping. Uyu mutwe uretse kurinda abaperezida barindwi bamaze kuyobora u Bushinwa, wigeze no kugira uruhare mu guhagarika akavuyo kigeze kwaduka muri iki gihugu kiswe ‘Cultural Revolution’ mu 1969.
Wanaburijemo kandi ihirikwa ry’ubutegetsi ryigeze gutegurwa na Marshal Ye Jianying muri Nzeri 1976.
Ku ikubitiro uyu mutwe ushingwa, byari nk’ihame ko uwinjiramo agomba kuba yarasoje Kaminuza ndetse akongeraho n’ubundi bumenyi butandukanye, mu gihe igisirikare gisanzwe cy’u Bushinwa cyari kigizwe n’abarenga kimwe cya kabiri batazi gusoma no kwandika.
Uyu mutwe wakunze kugirwa ibanga kugeza mu 1976 ubwo wakomorerwaga kujya witabira imyiyerekano nk’abandi basirikare basanzwe. Kuri ubu bivugwa ko Central Security Bureau ifite abasirikare basaga ibihumbi umunani bagabanije mu matsinda arindwi, aho buri tsinda rifite agace k’umurwa mukuru Beijing rishinzwe kurinda by’umwihariko ndetse no mu nkengero zawo.
Central Security Bureau ifite abasirikare bahora baryamiye amajanja no gutabara aho rukomeye, ni nabo barinda inzu zikomeye z’ubutegetsi. Ifite kandi ibindi birindiro bibiri muri Beijing byibanda ku nganda zikorerwamo ibikoresho hafi ya byose bikenerwa n’abayobozi bakuru b’u Bushinwa, zicunga ko bikoranwa ubwitonzi n’ubushishozi. Ibyo birimo ibiribwa, imyambaro n’ibindi by’ingenzi.
Ni umutwe witwaza Imbunda zo mu bwoko bwa Pistols zizwi nka Taurus PT 709 u Bushinwa bugura muri Brésil, unifashisha kandi imbunda ziringaniye za Machine-gun zizwi nka Norinco 05 zikorerwa iwabo.
Umutekano wa Xi Jinping hanze n’imbere mu gihugu
Mu ngendo Jinping yakoreye mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, byagaragaye ko umutekano we ucungwa mu buryo buhanitse bitandukanye n’uko bikorwa ku bandi bagenderera ibi bihugu.
Nko mu 2015, ubwo Jinping yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori byo gusangira ku meza na Barack Obama, abari aho batunguwe no kumva ku nyandiko z’ubutumire hasomwamo uwiswe Jenerali Wang Shaojun, Umuyobozi wa Central Security Bureau utari uzwi mu ruhando mpuzamahanga.
Ni ibintu bitari bisanzwe ko umurinzi mukuru wa Perezida ahabwa icyubahiro kireshya n’icya Perezida, cyane ko atari na kenshi bene aba bategetsi basohokana icya rimwe mu gihugu n’abo bashinzwe kurinda.
Mu gihe Jinping yasuraga Hong Kong hagati ya 29 Kamena n’iya 01 Nyakanga 2016, yateguriwe uburinzi budasanzwe bwari bugizwe n’itsinda ry’abasirikare kabuhariwe 11.000, bangana na kimwe cya gatatu cy’igipolisi cya Hong Kong, ibintu bitigeze bibaho ku bandi bakuru b’ibihugu basuye Hong Kong.
Ikindi cyavuzwe cyane ni muri Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yari mu ruzinduko mu Bushinwa. Abasirikare ba Central Security Bureau ndetse n’aba US Secret Service barinda Trump, bari bagiye gukozanyaho habura gato, ubwo abarinda Jinping bashakaga gusaka amasakoshi atwarwamwo amabanga y’intwaro za kirimbuzi za Amerika.
Mu mateka ya Amerika n’abarinda Perezida wayo, ngo kirazira kikaziririzwa ko hari umuntu ukoza ikiganza kuri aya masakoshi kuko yaba akoze ku mutima n’umutekano bya Amerika, ni nako kandi hatekerezwaga ko u Bushinwa bwaba bushaka gukopera intwaro kirimbuzi z’icyo gihugu.
Mu gihe bari bakizurungutana, umwe mu bari bashinzwe ibikorwa muri White House yarahagobotse, intugunda zirangira gutyo, mu gihe aba basirikare b’imitwe yombi bendaga gufatana mu mashati. Nyuma u Bushinwa bwaje gusaba imbabazi Amerika.
Shimon
Ayi wee, bazakwirwa hehe? Murubaka andi mahoteri rero!
MAOMBI jOHN
KAGAMA UMU FRAMACON SATANISTE AKORANA NIMBARAGA ZUMWIJIMA YASHOWEMWO NA TONNY BLAIR( NTIBIBATUNGURE NTA KINTU GIKORERWA MUNSI YIJURU KITAMENYEKANA) ARI KWISEMBA KUBANDI BA SATSANISTES NKAWE ARIKO BAMENYEKO AMAHEREZO YABAKOZI BA SATANI RUSUFERU ARI MABI, BAKANGWA NAMAZU, IMIHANDA BYAMARASO YINZIRAKARENGANE ARIKO IMINSI YABO YANYUMA IRARURA KURUSHA KININI IVURA MALARIA, POLE SANA!