• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Editorial 18 Jul 2018 IKORANABUHANGA

*Google barayiziza Android benshi ubu bakoresha
*Google ngo yimye amahitamo abaguzi itanga ibifaranga ku bakora telephone

Amande yihanukiriye angana na miliyari 4,3 z’AmaEuro niyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU)waciye kompanyi ya Google ngo kuko yakoresheje nabi ubwiganze bwayo ku isoko ry’uburyo telephone zifashisha zikora (operating systems). Google yahise ijuririra uyu mwanzuro.

Apps nyinshi benshi bakoresha kuri telephone zikoresha Android ni iza Google, ziza zirimo zikabuza abaguzi amahitamo

Apps nyinshi benshi bakoresha kuri telephone zikoresha Android ni iza Google, ziza zirimo zikabuza abaguzi amahitamo

EU yaciye Google aya mande aremereye nyuma yo kubona ko iyo kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika isaba abakora za telephone gushyiramo mbere ishakiro rya Googe na applications zayo hakoreshejwe android yayo.

Margrethe Vestager Komiseri ushinzwe ipiganwa muri EU uyu munsi yatangaje ko Google yakoresheje   Android (operating system) yayo igatsindagira ubwiganze bwayo nk’ishakiro bikabuza abandi babyifuza kubyinjiramo no guhangana ku isoko kandi ko “ibi binyuranyije n’amategeko ya EU agendanye n’ikizere mu bucuruzi.

Margrethe ati “Abantu benshi bayikoresha bapfa gufata ikizanye n’igikoresho (device) baguze ntibashobore gufata (download) izindi applications. Ntibabone andi mahitamo.”

Uyu mwanzuro wa none ufashwe nyuma y’iperereza muri Android ya Google rimaze amezi 39 rikorwa na Komisiyo ya European Union ishinzwe iby’ipiganwa.

Hashingiwe ku byavuzwe na bamwe mu bakoresha telephone iburayi n’umwanzuro wafashwe muri Mata 2016 , iyi Komisiyo ishinja Google gukoresha nabi isoko ryayo mu buryo butatu;

Ubwa mbere; gushyira ishakiro rya Google nk’iry’ibanze (default search engine) muri telephone zikoresha Android.

Ubwa kabiri; kubuza abakora za telephone gukoresha izindi ‘operating systems’ zapiganwa ku isoko n’iya Google. Ubwa gatatu; Kubuza abaguzi amahitamo baha amafaranga inganda zikora telephone n’abatanga serivisi z’itumanaho ngo bashyiremo mbere (pre-install) ishakiro rya Google gusa.

Mu gusubiza ibi Google ivuga ko abakoresha telephone bafite ububasha bwo gusiba Applications zayo. Ivuga ko inganda zifashisha Android yabo kuko idahenda kandi yoroshye gukoresha kandi abaguzi bafite uburenganzira bwo kuyivanamo iyo babishaka.

Uyu mwanzuro w’amande aremereye Google ikaba yahise itangaza ko iwujuririye.

Uyu mwanzuro ariko kandi urongera umwuka mubi uri hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zayo z’Iburayi mu by’ubucuruzi, ndetse n’ikindi cyo kuganiraho hagati ya Perezida Donald Trump na  Jean-Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi uzasura Washington mu cyumweru gitaha.

Reuters ivuga ko uyu mwanzuro w’amande aremereye watindijweho gutangazwa ngo utaza mbere y’inama ya NATO ugatezamo gusakirana kw’abayobozi, ni mu nama Perezida Trump yaneguye cyane inshuti za Amerika z’Iburayi.

2018-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Editorial 28 Feb 2019
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Editorial 23 Dec 2019
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Editorial 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi
Mu Rwanda

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Editorial 17 Oct 2017
Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi
POLITIKI

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Editorial 07 Jun 2017
Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho  muri Rushyashya
Mu Rwanda

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho muri Rushyashya

Editorial 14 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru