Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, nibwo Min.w’Intebe, Narendra Modi yunamiye anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo ibihumbi bisaga 25 by’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Narendra Modi ari mu Rwanda kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, yakiriwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, nyuma bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Kuri uyu munsi biteganyijwe ko arasura umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru mu karere ka Bugesera, muri aka karere akaba ariho ari buze gutangira inka 200 zo gushyigikira gahunda ya Girinka munyarwanda.