Nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, umusirikare yarashe umuturage agahita apfa, igisirikare cy’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, cyasobanuye uburyo byagenze ndetse hanagaragazwa imbunda uwo muturage yatemye akoresheje umuhoro.
Ibi bikimara kuba, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango,yavuze ko byabaye koko ariko amakuru y’uko byari byagenze uyu muvugizi yari akirimo kuyakurikirana, yari yanatwijeje ko namara kumenya uko byagenze neza aza kubidusobanurira.
Nyuma yo gukusanya amakuru, mu masaha y’ijoro yaje gutangariza Ukwezi, uko byagenze ndetse anagaragariza umunyamakuru ikimenyetso cy’imbunda yatemye n’uwo muturage akoresheje umuhoro yari afite. Uyu muvugizi kandi yanasobanuye ibindi basanze mu gikapu cy’uyu muturage.
Lt Col Innocent Munyengango ati: “Uwo musirikare rero yari ari mu kazi, abona umuntu ufite igikapu ashaka kumubaza ikiri mu gikapu nyine noneho undi aho kubimwereka ashaka guhunga, aho ahungiye abura inzira, umusirikare aramukurikira amugezeho nk’aho yanahagaze ahubwo cya gikapu aragifungura avanamo umupanga, avanyemo umupanga umusirikare amubonye ashaka kumwegera, undi arawumutemesha, umusirikare azamura imbunda… ]n’aho yatemesheje umuhoro ku mbunda haragaragara]”
Iyi ni imbunda igaragazwa n’Umuvugizi w’Ingabo ko yatemye n’uyu muturage akoresheje umuhoro
Lt Col Munyengango kandi avuga ko mu gikapu cy’uyu muturage cyari kirimo umupanga, basanze harimo n’amabuye y’agaciro ya koruta (Coltan cyangwa columbite–tantalites) agera ku biro bitanu (5 Kg), ndetse ngo bivugwa ko aya mabuye y’agaciro nayo ashobora kuba yari yayibye.
Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akomeza abisobanura, uyu mugabo warashwe ntabwo inzego zishinzwe umutekano zashoboye kubona indangamuntu ye ngo barebemo imyirondoro ye, ariko bamusanganye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ari nayo baje kubonamo ko yitwa Iyakaremye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ibyabaye babishyikirije izindi nzego zishinzwe kubikurikirana, gusa agashimangira ko ibyabaye byatumye uyu Iyakaremye anahatakariza ubuzima, umusirikare yabikoze mu buryo bwo kwirwanaho kuko yari arwanyijwe n’uyu muturage kandi umusirikare yari mu kazi ashinzwe ko gucunga umutekano.
Lt Col Innocent Munyengango uvugira Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ibyo umusirikare yakoze byari mu buryo bwo kwitabara