Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS” yatangiye kuwa 25 Nyakanga ikazasozwa kuwa 27 Nyakanga 2018.
Uyu muryango washinzwe mu 2009, ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, bituwe na 40% by’abaturage bose b’Isi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse kuri Twitter ko ‘Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo yitabiriye inama y’abayobozi ba BRICS iteganyijwe ejo’.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) azatanga ikiganiro kirebana na Afurika muri iyi nama ya BRICS.
Iyi nama ibera muri Sandton International Convention Centre muri Johannesburg, izaganira ku bibazo byugarije Isi birimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere n’ubucuruzi.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatanze yahamagariye ibihugu bigize BRICS, kubaka ihuriro ry’ubufatanye no gushyira hamwe.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye umubano mwiza n’ibindi, ubucuruzi mpuzamahanga ndetse no gukurikiza amategeko.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na we yageze muri Afurika y’Epfo yitabiriye inama ya BRICS. Minisitiri w’ubukungu w’u Burusiya, Maxime Orechkine, aherutse kuvuga ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe aho hari intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu birimo u Bushinwa, bityo akaba ari ngombwa kureba aho ibihugu byahuriza.
Biteganyijwe ko uretse Abakuru b’Ibihugu bya BRICS, iyi nama izanitabirwa na Perezida Kagame, Joao Lourenço wa Angola, Museveni wa Uganda na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, watumiwe nka Perezida w’umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abayisilamu.