Umunya-Algeria Azzedine Lagab yegukanye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2018 yatangiriye mu Karere ka Rwamagana kuri iki Cyumweru.
Azzedine Lagab w´imyaka 32 akinira Ikipe ya Groupement Sportif des Pétroliers d’Algérie. Uyu munsi yanditse amateka yo kwegukana agace ka gatatu mu nshuro enye amaze kwitabira Tour du Rwanda.
Akigera mu Rwanda, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza ko yifitiye icyizere.
Yagize ati ‘‘Ejo (uyu munsi) nzatangira ku nshuro ya kane isiganwa rya Tour du Rwanda nkunda. Biteye ubwuzu uburyo uyu mukino ukomeza gutera imbere. Nizeye kwitwara neza hamwe n’ikipe yanjye nto ya GSP.’’
Abasiganwa bazengurutse inshuro 15 aho kuba 16 nkuko byari biteganyijwe.
Kuri uyu wa Mbere, Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka Kabiri kazava Kigali-Huye ku ntera y´ibilometero 120.5.
Bitandukanye n’izindi Tour du Rwanda zatangiriraga mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere, iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare ryatangiriye mu Ntara y’u Burasirazuba, mu Karere ka Rwamagana ahafatwa nk’igicumbi cy’ahashibutse inkorokoro z’igihugu mu kunyonga igare.
Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 10 yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kanama izasozwa ku wa 12 Kanama 2018. Amakipe 16 ni yo yitabiriye iri siganwa rizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 948.6 mu minsi umunani.
Kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga mu 2009, ni ubwa mbere agace kabanza katangiriye hanze y’Umujyi wa Kigali. Abanya-Rwamagana ni bo baganuye kuri iri siganwa ryatangiye abakinnyi bakomoka mu bihugu 17 basiganwa ku ntera y’ibilometero 104 bazenguruka Rwamagana.
Ni ibyishimo by’impurirane ku batuye aka gace bagiye kwihera ijisho umukino w’igare mu gihe aka karere ariko kabarizwamo ikipe ya Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque yareze abakinnyi bakomeye nka Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bakina muri Equipe De POC Côte De Lumière yo mu Bufaransa bazaba banakinira.
Tour du Rwanda 2018 yitabiriwe n’abakinnyi 50 bayikandagiyemo bwa mbere n’ibihugu bitatu birimo Irlande, Finlande na Angola ndetse n’amakipe atandatu mashya. U Rwanda ni rwo rufitemo umubare munini w’abenegihugu (18) n’ubwo abazaba bakinira amakipe y’imbere mu gihugu ari 15, abandi bari mu yo hanze.
Tour du Rwanda 2018 izatwara asaga miliyoni 500 Frw, yatewe inkunga na MINISPOC, RDB, Skol, Cogebanque, RwandaAir, Rwanda Tea, Prime Insurance, SP, Inyange LTD, RMC (Rwanda Motorcycle Company), Rwanda Foam Ltd, Ameki Color, Polisi y’Igihugu, Komite Olempike na Sebamed.
UKO AGACE KA MBERE KA TOUR DU RWANDA KAGENZE:
13:50: Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda. Umunyarwanda uje hafi ni Ndayisenga Valens uri ku mwanya wa gatanu.
13:40: Mu gihe basigaje kuzenguruka rimwe, Ndayisenga Valens yagarutse imbere. Ari kumwe n’abandi nka barindwi basize igikundi amasegonda 22.
13:30: Abasiganwa basigaje kuzenguruka inshuro ebyiri, kugeza ubu bose bari kumwe mu gikundi. Mukanya gato nibwo bari busoreze imbere ya Dereva Hotel.
13:10: Abakinnyi bose bari kugendera mu gikundi. Ukiniwabo René Jean Paul wari imbere bamufashe. Basigaje kuzenguruka inshuro enye.
13:04: Abasiganwa bamaze kuzenguruka inshuro 11, Ukiniwabo René Jean Paul ari imbere wenyine. Ndayisenga Valens bari kumwe igikundi cyamufashe bari kugendana.
12:56:Ndayisenga Valens na Ukiniwabo René Jean Paul bakomeje kuza ku isonga. Iyi mihanda iri gukoreshwa barayizi kuko ni ho bazamuriye izina mu mukino w’amagare. Abakinnyi bari mu gikundi bongeye kwishyira hamwe, bari kugenda bacungana.
Abasiganwa bahagurukiye ku Bitaro bya Rwamagana. Bari kunyura mu muhanda werekeza kuri Saint Aloys, bagakata kuri Poid Lourds, bakazamukira kuri AVEGA bakagaruka aho bahagurukiye.
12:45: Abasiganwa basoje inshuro ya cyenda. Ndayisenga Valens na Ukiniwabo René Jean Paul bari imbere, bakurikiwe na Uwizeye Jean Claude n’Umunyamerika Rugg Timothy.
Imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2018
Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km
Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km
Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km
Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km
Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km
Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km
Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km
Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km
Umunyafurika y’Epfo, Calvin Beneke, yagize ikibazo atobokesha ipine ry’inyuma mu nzira, abakanishi b’ikipe ye ya Luso bahita bamuha ubutabazi bwihuse.
12:35: Baracyayoboye, bamaze gusiga igikundi umunota umwe n’amasegonda 11.
12:30: Abanyarwanda babiri, Ndayisenga Valens na Ukiniwabo René Jean Paul baracyayoboye. Abasiganwa basigaje kuzenguruka inshuro icyenda.
– Amafoto y’abakinnyi basiganwa mu muhanda
11:45: Mugisha Samuel wa Team Rwanda ari mu bayoboye mu kuzenguruka ku nshuro ya kabiri. Mugisha ari mu bakinnyi bigaragaje cyane muri Tour du Rwanda 2016 cyane mu gusiganwa ahazamuka.
Ukiniwabo René Jean Paul ukinira Les Amis Sportif y’i Rwamagana aho Tour du Rwanda 2018 yatangiriye, aganira na IGIHE yavuze ko ari amahirwe yo kwigaragaza imbere y’abafana babo no mu mihanda basanzwe bitorezamo.
Yagize ati “Ubu tugiye gukinira mu rugo niko navuga. Urebye ikipe yacu imeze neza n’ubwo twagize ikibazo muzi tukabura umutoza wacu [witabye Imana mu byumweru bibiri bishize] ariko yari yaramaze kudutegura, turashaka kumwereka ko atakoreye ubusa.”
11:30: Abakinnyi bazengurutse inshuro ya mbere ku ntera ya kilometero 6.5 muri 16 bari bukore.
11:20: Tour du Rwanda ku nshuro ya 10 itangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rwamagana. Yatangijwe hafatwa umunota wo kwibuka Rugambwa Jean Baptiste wari Perezida wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, anayibereye umutoza, witabye Imana azize impanuka ku wa 22 Nyakanga 2018.
Rugg Timothy, Umunyamerika wigaragaje muri Tour du Rwanda 2016 akinira ikipe ya Lowestrate.Ca yo muri Canada akegukana agace ka mbere (Prologue) ndetse n’akandi kavaga i Karongi kerekeza i Rusizi ariko agasigara mu mitwe ya benshi kubera uburyo yakubitaga icupa rya Champagne ku munwa nta gukuraho, yongeye kwitabira iri siganwa uyu mwaka ari kumwe n’Ikipe ya Embrace The World yo mu Budage.
Aganira na IGIHE mbere yo guhaguruka mu Gace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2018, yagize ati “Ndishimye kugaruka muri Tour du Rwanda. Gusa ndababaye kuba uyu munsi nta prologue ihari, kuko nari kubatsinda. Iri siganwa rirakomeye, harimo abakinnyi benshi bashobora gutsinda by’umwihariko Abanyarwanda nka Mugisha Samuel, Ndayisenga na Nsengimana bagiye begukana iri siganwa, ni benshi bakomeye.”
Rugg yakomeje avuga ko uyu mwaka afite ikipe ikomeye ariko we atameze neza cyane nka 2016 bityo icyo yiteze akaba ari ugufasha ikipe ye byashoboka akazanegukanamo uduce nka tubiri bikaba byaba bihagije.
Soma hano inkuru Ruggy yegukana agace kavaga Karongi kagana Rusizi mu 2016: Tour du Rwanda: Rugg Timothy yegukanye agace ka Karongi-Rusizi, Ndayisenga aracyayoboye
10:50: Abakinnyi batangiye kugera aho bahagurukira kuri Rond Point ya Rwamagana. Bakirijwe amashyi y’urufaya. Muri aka Gace ka Mbere ka Tour du Rwanda barazenguruka inshuro 16 zingana n’ibilometero 104.
Habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire, Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yatangaje ko itazitabira Tour du Rwanda, isimbuzwa SNH Velo Club yo muri Cameroun. Kuva mu 2009, Eritrea yegukanye uduce twinshi (19) kurusha ibindi bihugu.
Imihanda ikikije aho isiganwa rigiye gutangirira yuzuyeho abafana benshi kuva ku bana bato kugeza ku basaza n’abakecuru b’imvi z’uruyenzi.
10:30: Mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana ahagiye gutangirira Tour du Rwanda, abakunzi b’umukino w’amagare mu byiciro byose bahageze aho biteguye guha ijisho isiganwa rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze yarwo rya Tour du Rwanda.
Rwamagana ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba kakaba ari nako karimo icyicaro cyayo. Kagizwe n’imirenge 14, utugari 82 n’imidugudu 474. Gafite ubuso bungana na kilometero kare 682 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460 kuri kilometero kare imwe.
Akarere ka Rwamagana gakungahaye ku buhinzi bwinganjemo ubw’urutoki, ibigori, ikawa, imbuto, indabo n’ibindi.
Aka karere kazamukana imbaduko mu kwiyubaka kw’ibikorwa remezo, birimo inyubako zigeretse, imihanda ya kaburimbo, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ntiyasigaye inyuma kuko hari agakiriro kabarizwamo ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji, aha kandi hanafasha urubyiruko rwinshi kubona icyo rukora. Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, Rwamagana ifite igice cyahariwe inganda kirimo izikora ibyuma (fer à béton), urukora ibigega ibigega n’izindi.
Mu bijyanye na gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi ubukungu bw’igihugu bwubakiyeho, akarere ka Rwamagana gafite ibiyaga bibiri bifite amahoteli na moteli zifasha abagasura kuruhuka, abashaka gukora inama n’ibindi.