• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ubwanditsi 06 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Rurangirwa Abdul Karim wiga mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza ya Al-Azhar, ni umwe mu banyeshuri b’abanyarwanda batabawe na Perezida Kagame bakohererezwa indege ibacyura mu Rwanda mu gihe mu Misiri ahari imvururu zikomeye zagejeje ku gukura ku butegetsi Perezida Hosni Mubarak.

Magingo aya, Rurangirwa ari gusoza amasomo ye mu gashami k’imitekerereze ya muntu. Ni umwe mu banyarwanda barenga 50 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar, imwe mu zikomeye ku Isi ikaba n’iya kabiri mu zimaze igihe kinini zibayeho.

Kaminuza uyu musore yigamo iherereye mu Mujyi rwa gati i Cairo, ni mpuzamahanga kuko ibarizwamo abanyeshuri baturutse mu mpande zose z’Isi.

Impinduramatwara yo mu Misiri yabaye guhera ku wa 25 Mutarama 2011, yakwiriye ibice byose by’igihugu. Urubyiruko rwo muri iki gihugu rwahuriye hamwe rwamagana Perezida Mubarak nyuma y’igihe kinini rushinja Polisi y’Igihugu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Icyo gihe miliyoni nyinshi z’abatuye iki gihugu zarakoranye zisaba ko Perezida Mubarak akurwa ku butegetsi ariko uko basabaga ibyo ni ko hazagamo no gushyamirana n’inzego z’umutekano.

Nibura abantu 846 ni bo baguye muri izo mvururu zashyize ku iherezo ubuyobozi bwa Mubarak abandi barenga 6000 barakomereka. Abigaragambya batwitse sitasiyo za polisi zirenga 90. Cyane cyane imijyi ikomeye nka Cairo, Alexandria n’indi, ni yo yabereyemo imyigaragambyo yo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’imyaka irindwi, Rurangirwa yibuka uburyo u Rwanda na Perezida Kagame banditse amateka yo kugaragaza uko bita ku baturage babo.

Icyo gihe uyu musore yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaba n’Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu Misiri.

Yibuka ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2011 aribwo ibintu byarushijeho gukara ku buryo nko mu ‘bigo twabaga turimo, ntabwo twajyaga dusohoka, twari dukikijwe n’abasirikare, ubuzima bwari butameze neza’.

Yakomeje agira ati “Kiriya gihe byari bikaze, twabonaga byacitse. Twumvaga ko ari intambara yabaye kandi koko byari ibintu bitoroshye. Abanyeshuri twakoze inama, duhamagara abayobozi mu Rwanda tubabwira uko bimeze hanyuma barabitegura Perezida atwoherereza indege.”

Kuza kw’indege ngo hari abatarabyumvaga, bari batangiye kwiheba bibaza uko bari buve mu Misiri. Icyo gihe ngo abanyeshuri baratashye, n’abatari abanyeshuri barataha.

Ati “Byaraturenze, tugeze i Kigali dusanga abantu benshi barabizi ko abanyarwanda bari butahe, abantu bari ku Kibuga cy’Indege ari benshi. Njye nahise niyemeza ko ku bwa kiriya gikorwa, nzahora nshimira leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Ni ikintu mu buzima cyanyigishije byinshi, cyane gukunda igihugu.”

Usibye u Rwanda, ngo nta kindi gihugu cyigeze cyohereza indege yo gutwara abaturage bacyo bari mu Misiri ku buryo abantu “abantu bose baribajije bati u Rwanda ruhagaze rute?”.

Tariki ya 5 Gashyantare 2011, nibwo Rurangirwa na bagenzi be 44 nibo bagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari mu ndege ya RwandAir bavuye i Cairo mu Misiri.

Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo.

Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.

Mu gihe mu Misiri hari imvururu zikomeye, Perezida Kagame yagobotse abanyeshuri b’abanyarwanda bohererezwa indege ibacyura

2018-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025
Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Ubwanditsi 19 May 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya mbere mu 2020

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya mbere mu 2020

Ubwanditsi 29 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda
ITOHOZA

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Mu Mahanga

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Dec 2016
Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Ubwanditsi 28 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru