• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Editorial 06 Aug 2018 Mu Mahanga

Perezida Museveni yatunguranye yitabira igitaramo cy’umuhanzi Bebe Cool basanzwe bafitanye umubano wihariye, cyabereyemo agashya kadasanzwe kubera umuriro wabuze mu gihe cy’iminota icumi.

Bebe Cool yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, cyabereye ahitwa Kololo Airstrip ahari hateraniye abakunzi b’umuziki amagana bari baje kureba uyu muhanzi ubimazemo imyaka irenga makumyabiri.

Iki gitaramo cyagombaga kurangira saa sita z’ijoro nk’uko amategeko y’Umujyi wa Kampala abigena ku bitaramo bibera hanze ariko cyo cyagejeje saa munani.

Perezida Museveni yaratunguranye yitabira iki gitaramo mu gihe mu myaka yashize nabwo Bebe Cool yategura ibitaramo binini agateguza abakunzi be ko bazabona uyu mutegetsi ariko bikarangira atahakandagiye.

Daily Monitor yatangaje ko ubwo Perezida Museveni yari amaze kwinjira muri iki gitaramo yitabiriye bwa mbere kuva yajya ku butegetsi, haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu ubundi ahabwa icyicaro.

Akimara kwicara, umuriro wahise ubura ndetse umara hafi iminota icumi abafana bari mu kizima ku buryo n’Umukuru w’Igihugu yamaze icyo gihe cyose yicaye ahantu hatabona ibintu byafashe nk’ibidasanzwe.

Uyu muriro umaze kubura, mu bafana bamwe batangiye kujujura bemeza ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala ari bwo bubiri inyuma mu gihe abandi bavugaga ko byakozwe n’abarwanya Museveni barangajwe imbere na Bobi Wine umaze iminsi afungirwa ibitaramo.

Ubuyobozi bwateguye iki gitaramo cya Bebe Cool nyuma bwamenyesheje abafana ko ikibazo cyabayeho ari moteri yari yashizemo amavuta gusa bamwe banze kubyemera.

Muri iki gihe cyose umuriro wabuze, Perezida Museveni n’abamurinda bagumye hamwe ndetse aho igitaramo cyabereye nta mufana wari wemerewe kuva mu cyicaro ngo ajye ahandi, muri make buri wese yategetswe kuguma aho ari mu buryo bwo kurinda icyahungabanya uyu muyobozi wari wicaye ahatabona.

Perezida Museveni ntiyigeze ahaguruka ngo abyine gusa mu byiciro yagaragazaga ko yishimiye cyane uyu muhanzi ku buryo yanamusabye ko yamuririmbira iyitwa “Kabulengane”, imwe mu zo akunda bidasanzwe.

Yongeyeho ati “Nkunda abahanzi bo muri Uganda by’umwihariko Bebe Cool kuko basigasira umuco wacu biciye mu ndirimbo zabo gakondo. Muri make mba numva abo mu bindi bihugu bakwiye kwigira kuri izi ndirimbo zacu.”

Bebe Cool yashimiye mu buryo bukomeye Perezida Museveni witabiriye igitaramo cye n’uburyo ashyigikira abahanzi ba Uganda mu byiza no mu bibi.

Perezida Museveni yashimiye cyane Bebe Cool ku bw’umuziki we

Uyu muhanzi yaririmbye mu gihe cy’iminota 40, yagiye imbere y’abafana inshuro eshatu aririmba izakunzwe cyane mu myaka yo hambere n’zindi nyinshi zigicurangwa uyu munsi zirimo Ki Ekiganye, Ndi wuwo, Batidemu, Nananana, 18 and over, Nasalawo with Chizzo, I do, Tofayo, freedom, Love you everyday, Sente n’izindi.

Muri iki gitaramo, Bebe Cool yunamiye Mowzey Radio witabye Imana muri Gashyantare 2018, yacuranze mu buryo bwa live indirimbo ya Good Life yakunzwe cyane ‘Zuena’.

Bebe Cool n’umugore we Zuena ku munsi w’igitaramo bari bishimye cyane

2018-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Editorial 21 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 28 Oct 2016
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Editorial 06 Mar 2023
Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari  umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Editorial 03 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Editorial 15 Dec 2016
Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.
Amakuru

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Editorial 16 Sep 2024
Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.
POLITIKI

Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.

Editorial 29 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru