Perezida Museveni yagize icyo asobanura ku gitero cyamugabweho ndetse imwe mu modoka yari itwaye abamurinda ikamenwa ibirahure, anagaruka ku iraswa ry’umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere Tariki ya 13 Kanama 2018, nibwo Perezida Museveni yagabwaho igitero muri Arua, imwe mu modoka zitwara abamurinda ikangizwa bikomeye, muri iryo joro kandi ni nabwo umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yishwe.
Kubera impaka nyinshi z’abaturage bagarukaga kuri ibi bikorwa by’umutekano muke, babigarukaho mu biganiro bagiranaga ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Museveni abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasobanuye ko imodoka ye yamenwe ikirahure cy’inyuma by’umwihariko we akaba ntacyo yabaye.
Kuri Twitter na Facebook, bamwe bavugaga ko ikirahure cy’imodoka ya Perezida Museveni kitamenwa n’ibuye, bamwe bemeza ko ari ibirahure by’umutamenwa, ndetse ko atari amabuye yakimennye ahubwo ko haba hari indi ntwaro yakoreshejwe.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018, Perezida Museveni yagize ati “Ikirahure cy’idirishya ry’inyuma ntabwo cyari umutamenwa,…” Perezida Museveni kandi yanenze bamwe mu batavuga rumwe na Leta, barimo ‘Kassiano Wadri, Kyagulanyi (Bobi Wine) n’abandi avuga ko bamugabyeho igitero’.
Perezida Museveni avuga ko abashinzwe kumurinda batigeze basubiza abari bamugabyeho igitero bakoresheje amasasu, ati “Ntabwo twigeze dusubiza turasa ku bari barimo kwigaragambya, si uko tutari dufite ibikoresho byo guhanga n’abigaragambya, ikipe yanjye yabonaga hari bupfemo abantu benshi, kuko twari dufite amasasu ya nyayo”.
Museveni akomeza avuga ko abamugabyeho igitero, bamukurikiye bagera no mu mujyi aho ngo bahohoteye abarwanashyaka b’ishyaka rye, NRM.
Ati “ Hamwe na Tinga Tinga, barakomeje bagera no mu mujyi aho batatse imbaga y’abarwanshaka b’ishyaka NRM, bakomerekeje abantu benshi bakoresheje amabuye, ni muri ako kavuyo kose umwe mu bigaragambyaga yahiciwe”.
Ku wa kabiri tariki ya 14 Kanama,Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yemeje ko imodoka za Perezida Museveni zagabweho igitero ahagana saa 6:30 z’umugoroba n’abo yise ingegera, ubwo ngo yari avuye ahitwa Booma ahari habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba NRM mu matora y’Abadepite.
Emilian Kayima yakomeje avuga ko kugaba igitero cyangwa kwitambika imodoka zitwaye umukuru w’igihugu bihanirwa n’amategeko ariyo mpamvu hari abafashwe adatangaza umubare ngo barimo gukorwaho iperereza.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bitangaza ko nyuma ry’urupfu rwa Yasin Kawuma , wari umushoferi wa Bobi Wine, ko na we yaburiwe irengero, bigakekwa ko yaba ari mu bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda.