Igitutu gikomeje kwiyongera, mu mpande zose z’Isi ibyamamare mu muziki, abanditsi n’abanyapolitike barasaba Leta ya Perezida Museveni kurekura ‘nta mananiza’ umuririmbyi Bobi Wine umaze iminsi icumi mu gihome.
Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, Depite Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na Kassiano Wadri uherutse gutsinda amatora muri Arua.
Kuva yafatwa, havuzwe byinshi byiganjemo gutunga agatoki Leta ya Perezida Museveni ko yahimbiye ibirego uyu muhanzi mu gihe abo ku ruhande rwe bashinja igisirikare ko cyamukoreye iyicarubozo ndetse ko cyamufunze mu buryo bugamije kubabaza umubiri we.
Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko ‘nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo’ bagasaba ko yahita arekurwa.
Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti[umwana wa Fela Kuti]; Brian Eno; Damon Albarn n’abandi.
Ababa bahanzi n’abandi bagera muri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri byakozwe n’igisirikare cya Uganda” kuri Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine].
Mu basinye kuri iyi baruwa nk’uko Billboard ibitangaza, harimo umwanditsi ukomeye Wole Soyinka, umunyapolitike Tom Watson[umuyobozi wungirije w’ishyaka Labour Party ryo mu Bwongereza] ndetse na benshi mu baharanira uburenzira bwa muntu muri Uganda.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ngo “Turasaba Guverinoma ya Uganda ko yakora ibishoboka akabasha kubona ubuvuzi kandi ikemera ko hakorwa iperereza ritabogamye ku ifungwa rye ryakozwe mu buryo bubi.”
Ifungwa rya Depite Bobi Wine ryarakaje benshi muri Uganda ndetse by’umwihariko abatabarika biganjemo urubyiruko barahekenyera amenyo Perezida Yoweri Museveni ufatwa nk’uwategetse ko uyu muhanzi afungwa.
Bobi Wine yatangiye guhangana na Perezida Museveni mu buryo bweruye kuva muri Nyakanga 2017 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko, na mbere y’aho ari muri bake batinyukaga kuvuga byeruye ko ‘ubutegetsi bwa Museveni’ bujegajega bityo ko hakenewe impinduka.
Mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise ‘Freedom’ yamagana mu buryo bweruye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga hakavanwamo imyaka ntarengwa irebwaho ku wemerewe kuba Perezida wa Uganda. Iri hindurwa ryatumye Museveni[wafashe ubutegetsi mu 1986 ] abona uburyo bwo kuzakomeza kuyobora kugeza mu 2021.
Kuri uyu wa Gatatu, Kizza Besigye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru anenga bikomeye leta ya Uganda ikoresha imbaraga za gisirikare mu kurwana n’abatavuga rumwe nayo. Yanavuze ko ibyakorewe Bobi Wine nawe yabiciyemo mu myaka myinshi ishize.
Kizza Besigye yavuze ko “ibyaha Bobi Wine ashinjwa ari ibihimbano”. Yongeraho ati “Nanjye bandeze kenshi banshinja kugambanira igihugu, gufata ku ngufu, iterabwoba, gutunga imbunda n’ibindi bagamije kunca intege.”
Kuri uyu wa Gatatu kandi, inshuti, umuryango n’abandi bose bamaganiye kure ifungwa rya Bobi Wine bitabiriye igitambo cya misa yabereye kuri Cathedral Rubaga i Kampala basabira uyu muhanzi umaze iminsi icumi afunzwe.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, Bobi Wine agomba kwitaba urukiko rwa gisirikare kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha ashinjwa birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no gushoza imyigaragambyo igamije guteza inabi mu baturage.