• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018 POLITIKI

Komisiyo y’igihugu y’Amatora (Céni) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko Jean Pierre Bemba atemerewe kwiyamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Komisiyo yemereye abakandida 19 muri 25 bari batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihu naho ku bashaka kuba abadepite hangwa 282 mu 15505 bari babisabye.

Iyi komisiyo yatangaje ko Bemba atemerewe kwiyamamaza kubera icyaha yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo gushaka kuyobya ubutabera, yifashishije abatangabuhamya ngo babeshye.

Céni yashingiye ku ngingo y’itegeko rigenga amatora muri RDC ivuga ko nta muntu wemererwa kwiyamamaza mu gihe yahamijwe icyaha cya ruswa.

Bemba wari warakatiwe gufungwa imyaka 18 na ICC, yafunguwe muri Kamena agizwe umwere mu bujurire ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ahita afata n’icyemezo cyo gutaha muri RDC, atanga kandidatire mu matora y’Umumkuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Mu bakandida batanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta ku gusimbura Perezida Kabila, hasigaye Félix Tshisekedi w’ishya UDPS.

Ku rutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida wa RDC, ntihanariho abandi bantu bavugwaga cyane barimo Antoine Gizenga, Adolphe Muzito, Sammy Badibanga, Jean-Paul Moka-Ngolo na Marie Josée Ifoku nabo bari bifuje kwiyamamaza.

Bemba wangiwe kuziyamamaza, ubwo ku wa 1 Kanama yageraga ku kibuga cy’indege i Kinshasa agarutse mu gihugu, yakiriwe n’imbaga y’abamushyigikiye b’ishyaka rya MLC n’abandi bari bishimiye ko aje kwiyamamaza.

Yangiwe kuziyamaza mu gihe na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Perezida Kabila atemerewe kwinjira mu gihugu ngo atange kandidatire.

2018-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026
Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Ubwanditsi 10 May 2019
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri
UBUKUNGU

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru