Umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi zizeje abaturage ko FPR ayoboye izaca iby’uko abayobozi bamara gutorwa n’abaturage ariko ntibazongere kubaca iryera.
Kagame yabitangarije mu Karere ka Gisagara aho yari yagiye gushyigikira Abakandida bakomoka mu ishaka rya FPR Inkotanyi abereye umuyobozi, bari kwiyamamariza kuzahagararira FPR Inkota mu nteko ishinga amategeko .
Ibyo bikorwa byari byakomereje muri aka karere kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.
Yagize ati “Hari ubwo tumara gutora abantu, mwamara kubatora mugaheruka ubwo mwabatoye. Icyo nacyo ndabasaba ngo muduhe amahirwe tuzagikosore. Abo mutora bakwiye kubahagararira.
“Kubahagararira ntago ari ukujya iyo ngiyo mu murwa mukuru aho inteko yicara ngo babahagarariyeyo batazi icyo babahagarariyeyo. Bagomba na mwe.”
Yavuze ko iki kibazo kitareba abadepite gusa ko ahubwo iki kibazo kireba inzego zose zihagarariye abaturage.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Muganza aho yaniyamamarije umwaka ushize ubwo yiteguraga amatoraya y’umukuru w’igihugu.
Yatangiye ashimira aba baturage uburyo bashyigikiye FPR ariko anabasaba gukomeza gukora ibbibateza imbere, kugira ngo barusheho kwiyubakira igihugu.
Yababwiye ko ibisigaye ubuyobozi bitoreye buzajya bubibagezaho, muri byo harimo nk’amashanyarazi n’ibikorwaremezo nk’imihanda, inganda ziciriritse n’ibindi.
Yanabemereye ko uyu mwaka uzarangira umuhanda wo mu Karere ka Gisagarara wamaze gutangira kubakwa ushyirwamo kaburimbo. Iryo ryari isezerano yari yarabahaye ubwo yiyamamarizaga muri aka karere.