Abahoze ari abayobozi mu gihugu cya Israel bari gufasha u Rwanda mu rugamba rurimo rwo gushaka kwinjira mu muryango uharanira ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere (Organization for Economic Cooperation and Development (OECD) uhuriyemo ibihugu 36 byakataje kurusha ibindi mu bukungu. U Rwanda ruramutse rwemerewe rukaba rwaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriwe muri uyu muryango.
Kuba u Rwanda ruri gufashwa n’uwahoze ari intumwa nkuru ya leta, Yehuda Weinstein ndetse n’uwahoze ari ambasaderi wa Israel muri Loni, Ron Prosor, ngo ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati ya Israel n’umugabane wa Afurika hirengagijwe amateka y’ibihugu bya Afurika byakunze kugaragara ku ruhande rwa Palestina mu makimbirane yayo na Israel.
Mu kiganiro yagiranye na The Jerusalem Post dukesha iyi nkuru, Yehuda Weinstein yatangiye avuga ukuntu akunda umugabane wa Afurika, asobanura ko igihugu cye cya Israel mu myaka ishize kirimo gushaka uko umubano wacyo na Afurika warushaho kumera neza.
Yasobanuye ko yubatse umubano mwiza na Perezida Paul Kagame mu ngendo zitandukanye yagiye akorera mu Rwanda nk’intumwa nkuru ya Israel.
Nyuma yo kuva mu mirimo ye no mu gihe u Rwanda rurimo guharanira kwinjira muri OECD, Weinstein na Prosor babonanye na Perezida kagame na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.
Basobanuye inyungu zo kwinjira muri OECD na cyane ko bagize uruhare mu gutuma Israel yinjira muri uyu muryango mu 2010. Abayobozi b’u Rwanda bakaba bizera ko kwinjira muri uyu muryango bizihutisha iterambere n’ishoramari ry’abanyamahanga.
Weinstein ati: “Twarabonanye amaso ku maso. Bagaragaje ubushake ko u Rwanda rugomba kuyijyamo. Nyuma y’igihe gito, baduhaye akazi. Baravuze; mufite ubunararibonye, mwabikoreye Israel mushobora no kubokorera u Rwanda.”
Weinstein yongeyeho ko ubukungu na politiki by’u Rwanda, nk’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, byasubiye ku murongo kandi kureshya abashoramari bikaba bishyirwa imbere.
Uyu mugabo kandi yatunguwe no kumva u Rwanda rushaka kwinjira muri OECD kuko ngo ibi bizasaba u Rwanda impinduka zifatika mu bijyanye no gukora business ndetse rukaba rusabwa kubahiriza amahame mpuzamahanga.
Ntiyigeze avuga ko ikibazo cya ruswa ari ikibazo cyoroheje, ariko ashimangira ko u Rwanda ruzi neza ko kuyica burundu ari kimwe mu byarufasha kungukira muri OECD.
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarabahaye akazi bigaragaza ubushake rufite. Ati: “Nta leta yo muri Afurika yigeze yinjira muri OECD. Afurika y’Epfo yarabigerageje, ariko yari ifite ikibazo kirebana n’uburyo bwayo bw’imiyoborere. Hari n’ibihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba bitarageramo ariko biri mu murongo.”
Yakomeje avuga ko nta gihugu cyo muri Afurika kiri no mu murongo wo kwinjira muri uyu muryango, gusa ngo Umunyamabanga Mukuru wa OECD, Angel Gurria, wigeze kuba minisitiri w’imari wa Mexique abona ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwinjira muri uyu muryango kimwe nawe.
Nubwo ngo hari ibihugu bimwe bigize OECD bitifuza ko hari ibindi bibyinjiramo, Umunyamabanga Mukuru wa OECD ngo abona ibintu mu buryo butandukanye kuko we yifuza ko ibihugu byo muri Afurika byinjiramo kandi ngo yanagerageje bikomeye kuri Afurika y’Epfo.
Abajijwe igihe bishobora kuzatwara u Rwanda ngo rwakirwe muri OECD, yatanze igihe byibuze cy’imyaka 5, mu gihe ngo Israel byayitwaye imyaka 3. Akomeza avuga ko hagati aho hari komite zigera kuri 200 za OECD n’andi matsinda u Rwanda rushobora guheramo.
Weinstein kandi yasobanuye Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda nk’umujyi wubatse nk’imijyi y’iburengerazuba bw’isi udasa n’indi yo mu bice biteye imbere muri Afurika. Yavuze ko Umujyi wa Kigali umaze igihe, uteye imbere, usukuye kandi utekanye.
Yavuze ko ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda ari intumwa nkuru ya Israel, itsinda ryari rishinzwe umutekano we ryamuherekeje muri Ethiopia aho yavuye agana mu Rwanda, ryamubwiye ko bitari ngombwa kuzana nawe I Kigali kuko hatekanye.
Yabajijwe ku murage wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, asubiza ko igihugu kiri mu nzira ya nyayo yo kubabarirana.
Ngo bitandukanye n’icyo Abanya-Israel bavuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, aho bagira bati: “Ntabwo twibagirwa nta n’ubwo tubabarira.”, Weinstein ngo yasanze mu Rwanda bagira bati: “Ntabwo twibagirwa ariko turababarira.”
Weinstein avuga ko ashaka gufasha u Rwanda kwinjira muri OECD ashishikariza ubwisanzure ku isoko, demokarasi, gukorera mu mucyo n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Weinstein kandi akomeza agira ati: “Afurika niwo mugabane wonyine udahagarariwe muri OECD, kandi ndatekereza buri wese akwiye gushimira u Rwanda ku bushake bwarwo bwo gushaka kurenga bariyeri rukaba igihugu cya mbere cya Afurika mu kwinjira mu muryango.”