• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ubwanditsi 01 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa, aho bazitabira Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’.

Inama ya FOCAC Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye izatangira ku wa Mbere tariki 3 igasozwa kuwa 4 Nzeri 2018.

Izibanda ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu mugambi wo kugira ahazaza heza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), azageza ku bitabiriye iyi nama ijambo ryo kuyifungura.

Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.

By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye, buri kimwe gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi by’Abashinwa mu Rwanda, bunarutera inkunga mu nzego zitandukanye. Kuri ubu hari kurangizwa inyubako izakoreramo Minisitiri w’Intebe na minisiteri zigera kuri eshanu.

Izuzura itwaye miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika, yose yatanzwe n’u Bushinwa. Hari imihanda myinshi bwateye inkunga, ishoramari rikomeye aho ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa byibona cyane mu Rwanda.

Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.

Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, ikaba ari yo ya mbere izitabirwa n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika n’abandi bayobozi bamaze kugera i Beijing, aho bafite ibiganiro na bagenzi babo b’u Bushinwa ndetse hagasinywa n’amasezerano atandukanye. Hari kandi no guhura n’abashoramari.

Mu bandi bategerejweho gutanga ibiganiro muri iri huriro ni Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki.

Abandi bamaze kugera mu Bushinwa barimo; Mokgweetsi EK Masisi, Perezida wa Botswana, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Roch Marc Kaboré wa Burkina Faso, Paul Biya wa Cameroun, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.

Abandi bageze Beijing barimo; Denis Sassou NGuesso wa Congo Brazzaville, Issoufou Mahammadu wa Niger, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing naho iheruka yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 2015.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Perezida Xi Jinping, azagaragaza ibitekerezo bishya byo guteza imbere umubano wa Afurika n’u Bushinwa, anatangaze ingamba nshya z’ubufatanye.

Iyi nama izasozwa hasinywa inyandiko n’igenabikorwa rigaragaza ibizagenderwaho mu mubano wa Afurika n’u Bushinwa mu myaka itatu iri imbere. Ibi bizubakira ku byagezweho mu nama ya Johannesburg yari yiyemeje guteza imbere inganda n’ubuhinzi.

2018-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ubwanditsi 10 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko
Mu Rwanda

Dr Leopold Munyakazi yakatiwe burundu y’umwihariko

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe
Mu Mahanga

Zimbabwe: Inteko igiye kweguza Robert Mugabe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho
Amakuru

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Ubwanditsi 17 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru