Ni mugihe leta y’ u Burundi yari imaze iminsi ikangurira impunzi z’ Abarundi zari zarahungiye mu bihugu bitandukanye byo mu karere gutaha ikazizeza ko mu gihugu cyabo hari umutekano usesuye ndetse zimwe zikemera gutaha ku bushake babifashijwemo na Leta ndetse na UNHCR ariko ngo zamara kugera i Burundi abagabo bagafungwa babaryoza kuba ngo barahunze Leta bakongera kugaruka bayisanga. Iryo totezwa ry’urudaca ngo ni ryo ryatumye bongera guhunga.
Ibi byatangajwe n’ abarundi bongeye guhungira mu Rwanda kuri uyu wa 2 Nzeri 2018 baturutse mu Ntara ya Kirundo ubwo baganiraga n’ ikinyamakuru Rushyashya. Aba ni bamwe mu bari barahungiye mu Nkambi y’Impunzi ya Kakuma mu gihugu cya Kenya, bavuga ko Ambasaderi w’ Uburundi muri Kenya afatanyije na Minisitiri w’umutekano babakanguriye gutaha ku bushake babizeza ko mu gihugu cyabo ari amahoro.
Mirongo ine na batanu (45) muri bo bemeye gutaha ndetse babategera indege yabakuye I Nairobi ibageza i Bujumbura kuwa 11 Nyakanga 2018 ariko ngo basanze barabakanguriye gutaha atari uko hari umutekano ahubwo ngo wari umugambi wo kuzabica urusorongo.
Baragira bati “Ambasaderi na Minisitiri wa Intérieur batubwiye ko mu Burundi hari umutekano, baca batwuriza indege idukura i Nairobi idushitsa i Bujumbura.” Baca baduha ivyo kujya tuja ku Matongo i wacu, mugabo baca bapfunga abagabo abagore n’abana basigara mu kangaratete, babapfunguye Imbonerakure zikomeza kuza ziraza kubatwara mu ijoro!” Bakomeza bagira bati “turahunze kuko tubona baratugaruye ngo batwice buke bukeyi.”
Kuri iyi nshuro hahunze cumi na batanu ariko Rushyashya ikaba yarahawe amakuru ko na bamwe mu bamaze iminsi bahunguka bava mu Rwanda bongeye guhunga, ariko ngo hari n’abari mu mazu y’imbohe abandi barindishijwe Imbonerakure ngo batongera guhunga.
Ibi bikaba biteye inkeke abarundi bifuzaga gutaha mu gihugu cyabo bakava mu buhunzi kuko ngo basanga Leta y’u Burundi ibabeshya ko umutekano wabo uzaba urinzwe ntakibazo bazagira, ikabizeza kubaha ibizabatunga ndetse ngo iboherereza amafaranga y’urugendo mu buryo w’ibanga ariko ngo ikaba ishaka kuzabihimuraho kuko ngo bayihunze ariko bakaba bagarutse bayisanga.
Bavuga ko ngo iyo bageze i Burundi abayobozi n’abashinzwe umutekano babazengurutsa mu baturage bababwira ngo bavuge ko bashatse gutaha cyera ariko Leta y’ u Rwanda ikababuza kandi bari babayeho nabi, ariko ngo barangiza gukora ako kazi bagatangira gutotezwa.
Hashize igihe Leta y’u Burundi ishinja iy’ u Rwanda kubuza impunzi gutaha ku bushake. Nonese ko aba baribarahungiye muri Kenya Leta ikabakurayo ibizeza amahoro n’umutekano yabageza yo igatangira kubihimuraho? Nonese abari baratashye ku bushake bavuye mu Rwanda ko bongera bagahunga bavuga ko Leta ituma Imbonerakure kubahiga, ubwo bizarangira bite?
RUGENDO
RUSHYASHYA IBIHUHA MWANDIKA NTAWE IBYITAHO!!!!
BBC GAHUZA KO ITABYANDITSE? RFI.FR
TV 5?FRANCE 24.FR ET VOA KO BATABYANDITSE
MUVANE AHO IBIHUHA!!