• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Ni mugihe leta y’ u Burundi yari imaze iminsi ikangurira impunzi z’ Abarundi zari zarahungiye mu bihugu bitandukanye byo mu karere gutaha ikazizeza ko mu gihugu cyabo hari umutekano usesuye ndetse zimwe zikemera gutaha ku bushake babifashijwemo na Leta ndetse na UNHCR ariko ngo zamara kugera i Burundi abagabo bagafungwa babaryoza kuba ngo barahunze Leta bakongera kugaruka bayisanga. Iryo totezwa ry’urudaca ngo ni ryo ryatumye bongera guhunga.

Ibi byatangajwe n’ abarundi bongeye guhungira mu Rwanda kuri uyu wa 2 Nzeri 2018 baturutse mu Ntara ya Kirundo ubwo baganiraga n’ ikinyamakuru Rushyashya. Aba ni bamwe mu bari barahungiye mu Nkambi y’Impunzi ya Kakuma mu gihugu cya Kenya, bavuga ko Ambasaderi w’ Uburundi muri Kenya afatanyije na Minisitiri w’umutekano babakanguriye gutaha ku bushake babizeza ko mu gihugu cyabo ari amahoro.

Mirongo ine na batanu (45) muri bo bemeye gutaha ndetse babategera indege yabakuye I Nairobi ibageza i Bujumbura kuwa 11 Nyakanga 2018 ariko ngo basanze barabakanguriye gutaha atari uko hari umutekano ahubwo ngo wari umugambi wo kuzabica urusorongo.

Baragira bati “Ambasaderi na Minisitiri wa Intérieur batubwiye ko mu Burundi hari umutekano, baca batwuriza indege idukura i Nairobi idushitsa i Bujumbura.” Baca baduha ivyo kujya tuja ku Matongo i wacu, mugabo baca bapfunga abagabo abagore n’abana basigara mu kangaratete, babapfunguye Imbonerakure zikomeza kuza ziraza kubatwara mu ijoro!” Bakomeza bagira bati “turahunze kuko tubona baratugaruye ngo batwice buke bukeyi.”

Kuri iyi nshuro hahunze cumi na batanu ariko Rushyashya ikaba yarahawe amakuru ko na bamwe mu bamaze iminsi bahunguka bava mu Rwanda bongeye guhunga, ariko ngo hari n’abari mu mazu y’imbohe abandi barindishijwe Imbonerakure ngo batongera guhunga.

Ibi bikaba biteye inkeke abarundi bifuzaga gutaha mu gihugu cyabo bakava mu buhunzi kuko ngo basanga Leta y’u Burundi ibabeshya ko umutekano wabo uzaba urinzwe ntakibazo bazagira, ikabizeza kubaha ibizabatunga ndetse ngo iboherereza amafaranga y’urugendo mu buryo w’ibanga ariko ngo ikaba ishaka kuzabihimuraho kuko ngo bayihunze ariko bakaba bagarutse bayisanga.

Bavuga ko ngo iyo bageze i Burundi abayobozi n’abashinzwe umutekano babazengurutsa mu baturage bababwira ngo bavuge ko bashatse gutaha cyera ariko Leta y’ u Rwanda ikababuza kandi bari babayeho nabi, ariko ngo barangiza gukora ako kazi bagatangira gutotezwa.

Hashize igihe Leta y’u Burundi ishinja iy’ u Rwanda kubuza impunzi gutaha ku bushake. Nonese ko aba baribarahungiye muri Kenya Leta ikabakurayo ibizeza amahoro n’umutekano yabageza yo igatangira kubihimuraho? Nonese abari baratashye ku bushake bavuye mu Rwanda ko bongera bagahunga bavuga ko Leta ituma Imbonerakure kubahiga, ubwo bizarangira bite?

2018-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Editorial 16 Jun 2020
Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Editorial 07 Jun 2018
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    September 4, 20182:48 pm -

    RUSHYASHYA IBIHUHA MWANDIKA NTAWE IBYITAHO!!!!
    BBC GAHUZA KO ITABYANDITSE? RFI.FR
    TV 5?FRANCE 24.FR ET VOA KO BATABYANDITSE
    MUVANE AHO IBIHUHA!!

    Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Editorial 25 Aug 2017
Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011
INKURU NYAMUKURU

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Editorial 06 Aug 2018
Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma
Mu Mahanga

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Editorial 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru