Uwase Sacha, umwe mu bagize Itorero Hoza Dance Troupe yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye ahitwa Kalamazoo muri Michigan muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubusanzwe yitwa Cerna Asifiwe Uwase akaba yari azwi cyane mu rungano ku izina rya “Sacha” cyangwa “Azu”. Ni umwe mu nkingi za mwamba zashinze Itorero Hoza Dance Troupe rizwi cyane muri Indianapolis muri Leta ya Indiana.
Umwe mu batangabuhamya wabonanye na Sacha mbere gato y’iyi mpanuka, yavuze ko iri sanganya ryabaye ubwo yari mu rugendo ava mu bukwe yerekeza imuhira.
Uwari utwaye imodoka Sacha yari arimo, ngo yageze mu gace gasanzwe kabamo inyamaswa yikanga yagonze ’Isha’ bityo ahita akata imodoka byihuse abura umuhanda agonga igiti.
Sacha yahise akomera mu buryo bukomeye, Polisi yahise itabara byihuse imujyana kwa muganga akigerayo bitangazwa ko yashizemo umwuka.
Mu kiganiro na Kizito Kalima, Umuyobozi w’Umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation (PCFR) wafashije cyane Uwase Sacha, yabwiye Itangazamakuru ko yitabye Imana avuye mu bukwe bwabereye muri Michigan ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2018.
Yavuze ko Itorero Hoza Dance Troupe ribuze umuntu w’ingirakamaro cyane nk’umwe mu b’imena barishinze. Yagize ati “Yari umwana mwiza kandi ukunda umuco nyarwanda. We na mukuru we Josiane ni bo batangije itorero Hoza Dance Troupe. Iryo torero ni ryo riherutse kubyinira Kayirebwa mu gitaramo yakoreye inaha.”
Uwase Sacha, yari mu babyinnyi b’imbere mu gitaramo Cécile Kayirebwa aheruka gukorera muri Indianapolis, ni umwe kandi mu rubyiruko rwitangiraga umuco nyarwanda no kuwusakaza mu mahanga biciye mu mbyino.
Nyakwigendera yari amaze umwaka asoje Kaminuza, asize umwana w’umukobwa witwa Kaylee w’imyaka itatu y’amavuko.
Ubu hatangiye gukusanywa inkunga y’amafaranga yo gufasha umuryango wa Uwase Sacha kugira ngo bamukorere imihango ya nyuma yo kumuherekeza.
Sacha uretse kubyina mu buryo bwa gakondo, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Back To Me’ y’umuraperi Shizzo afatanyije na T-Wise.
Kanda hano ushyigikire umuryango wa Sacha mu kubona ubufasha bwo kumuherekeza
Titi
Niba ari mwene aba bahagarariye umuco nyarda mumahanga mwirirwa murata twaroromeje.
Mbabajwe nuko agiye akiri muto unuryango we ninshuti bihangane. Ariko iby’umuco byo mubireke nta na kimwe cyawo kimurangwaho.