• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Ubwanditsi 05 Sep 2018 ITOHOZA

Uwase Sacha, umwe mu bagize Itorero Hoza Dance Troupe yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye ahitwa Kalamazoo muri Michigan muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe yitwa Cerna Asifiwe Uwase akaba yari azwi cyane mu rungano ku izina rya “Sacha” cyangwa “Azu”. Ni umwe mu nkingi za mwamba zashinze Itorero Hoza Dance Troupe rizwi cyane muri Indianapolis muri Leta ya Indiana.

Umwe mu batangabuhamya wabonanye na Sacha mbere gato y’iyi mpanuka, yavuze  ko iri sanganya ryabaye ubwo yari mu rugendo ava mu bukwe yerekeza imuhira.

Uwari utwaye imodoka Sacha yari arimo, ngo yageze mu gace gasanzwe kabamo inyamaswa yikanga yagonze ’Isha’ bityo ahita akata imodoka byihuse abura umuhanda agonga igiti.

Sacha yahise akomera mu buryo bukomeye, Polisi yahise itabara byihuse imujyana kwa muganga akigerayo bitangazwa ko yashizemo umwuka.

Mu kiganiro na Kizito Kalima, Umuyobozi w’Umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation (PCFR) wafashije cyane Uwase Sacha, yabwiye Itangazamakuru  ko yitabye Imana avuye mu bukwe bwabereye muri Michigan ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2018.

Yavuze ko Itorero Hoza Dance Troupe ribuze umuntu w’ingirakamaro cyane nk’umwe mu b’imena barishinze. Yagize ati “Yari umwana mwiza kandi ukunda umuco nyarwanda. We na mukuru we Josiane ni bo batangije itorero Hoza Dance Troupe. Iryo torero ni ryo riherutse kubyinira Kayirebwa mu gitaramo yakoreye inaha.”

Uwase Sacha, yari mu babyinnyi b’imbere mu gitaramo Cécile Kayirebwa aheruka gukorera muri Indianapolis, ni umwe kandi mu rubyiruko rwitangiraga umuco nyarwanda no kuwusakaza mu mahanga biciye mu mbyino.

Uwase Sacha yitabye Imana akiri muto

Nyakwigendera yari amaze umwaka asoje Kaminuza, asize umwana w’umukobwa witwa Kaylee w’imyaka itatu y’amavuko.

Ubu hatangiye gukusanywa inkunga y’amafaranga yo gufasha umuryango wa Uwase Sacha kugira ngo bamukorere imihango ya nyuma yo kumuherekeza.

Sacha uretse kubyina mu buryo bwa gakondo, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Back To Me’ y’umuraperi Shizzo afatanyije na T-Wise.

Kanda hano ushyigikire umuryango wa Sacha mu kubona ubufasha bwo kumuherekeza

Uyu mukobwa ari mu b’imena bashinze itsinda gakondo Hoza Dance Troupe

Sacha asize umwana w’imyaka itatu y’amavuko. Yasamye afite imyaka 15 nyuma y’igihe gito umuryango we ugeze muri USA

Sacha yaguye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize

Uwase Sacha ubwo aherukana na Kayirebwa wataramiye muri Indiana mu minsi mike ishize

2018-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Mbanda  yahaye ‘ Gasopo’  Amashyaka yiyita  Opposition  harimo  na RNC

Mbanda yahaye ‘ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Ubwanditsi 26 May 2017
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Titi
    September 5, 201812:30 pm -

    Niba ari mwene aba bahagarariye umuco nyarda mumahanga mwirirwa murata twaroromeje.
    Mbabajwe nuko agiye akiri muto unuryango we ninshuti bihangane. Ariko iby’umuco byo mubireke nta na kimwe cyawo kimurangwaho.

    Subiza

Leave a Reply to Titi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina
UBUKERARUGENDO

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina
SHOWBIZ

Muyoboke Alex araca amarenga yo kuba yabonye undi muhanzi agiye kubera umujyanama nyuma yo kwirukanwa na Charly na Nina

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru