Ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege cyo mu Bwongereza, British Airways cyatangaje ko cyibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki abakiliya bacyo ibihumbi 380 bakoresheje mu kwishyura.
Mu makuru yibwe harimo amazina, aho batuye, email, nimero y’ikarita, igihe izarangirira n’ijambo ry’ibanga by’abakiliya bagiye bishyura imyanya mu ndege banyuze ku rubuga rwa Internet na porogaramu ya British Airways.
Umuyobozi mukuru wa British Airways, Alex Cruz, yabwiye BBC ko ubu bujura bw’ikoranabuhanga (…)
Ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege cyo mu Bwongereza, British Airways cyatangaje ko cyibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki abakiliya bacyo ibihumbi 380 bakoresheje mu kwishyura.
Mu makuru yibwe harimo amazina, aho batuye, email, nimero y’ikarita, igihe izarangirira n’ijambo ry’ibanga by’abakiliya bagiye bishyura imyanya mu ndege banyuze ku rubuga rwa Internet na porogaramu ya British Airways.
Umuyobozi mukuru wa British Airways, Alex Cruz, yabwiye BBC ko ubu bujura bw’ikoranabuhanga bwabayeho hagati y’itariki 21 Kanama na 5 Nzeri 2018.
Yemeje avuga ko ari cyo kibazo cy’ikoranabuhanga kigaragaye kuva urubuga rwa British Airways rwatangira gukoreshwa mu myaka 20 ishize.
Yiseguye ku bakiliya bahuye n’iki kibazo ndetse abasaba kwihutira kugana banki bakorana nazo, abazagira igihombo bose bakaba bazahabwa indishyi.
Ubwo aya makuru yamenyekanaga, agaciro k’imigabane ya International Airlines Group, ari nacyo British Airways, ibarizwamo kahise gatangira kugabanuka, ku wa Gatanu bari bamaze gutakaza 5%.
Umwe mu bakiliya ba British Airways witwa Esme Karim yabwiye CNN ko atiyumvisha uburyo iyi kompanyi y’indege aribwo yamenye ko amakuru y’abakiliya bayo yibwa, akibimenya akaba yarihutiye kujya kuri banki gufungisha ikarita ye.
British Airways yaherukaga guhura n’ikibazo cy’ikoranabuhanga muri Gicurasi 2017 cyatewe n’ibura ry’umuriro, icyo gihe ingendo 700 zarahagaritswe bigira ingaruka ku bagenzi bagera ku bihumbi 75.
Iki kigo cyavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka n’uku gusubikwa ku ingendo bahawe indishyi za miliyoni 72.6 z’amadolari. Ntihatangajwe igihombo ariko British Airways yagize.