• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Editorial 11 Sep 2018 ITOHOZA

Umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, Ladislaus Rwakafuuzi, yagejeje ikirego  imbere y’Urukiko rukuru asaba guha uburenganzira bwo kwidegembya Christine Mbabazi, wari inshuti (ihabara) ya AIGP Andrew Kaweesi, kuri ubu ufungishijwe ijisho atava mu rugo.

Mu busabe bwe, Rwakafuuzi yavuze ko umukiriya we n’abana be bafungiwe mu rugo ruri Lungujja, mu nkengero za Kampala, kuva ku itariki 15 Nzeri 2017.

Ubu busabe bukaba buvuga ko Christine Mbabazi avuga ko atemerewe kuva mu rugo cyangwa kugira abashyitsi abonana nabo. Anavuga ko atemerewe kugira umuntu ahamagara kuri telephone.

Mbabazi avuga ko yafungiwe muri iyo nzu ku mabwiriza y’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Col Kaka Bagyenda nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga.

Mbabazi akomeza avuga ko Col Kaka akomeje kumufunga avuga ko ari umutangabuhamya w’ingenzi mu iyicwa rya AIGP Kaweesi wishwe muri Werurwe 2017, cyangwa ari umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri iri yicwa.

Mbabazi akomeza avuga ko uku gufungwa kwamugizeho ingaruka zikomeye kuko n’abana be batabasha kujya ku ishuri ndetse ngo no kubona ibimutunga n’imiti bitamworohera.

Kaweesi akiriho ndetse na Mbabazi

Akomeza avuga ko yari azi Kaweesi nk’inshuti ariko atazi impamvu yishwe. Agasanga gufungwa kwe nta shingiro gufite kuko atanagezwa imbere y’urukiko ngo amenye icyo ashinjwa.

Arasaba urukiko gutegeka umuyobozi wa ISO, ndetse n’umujyanama wa leta mu by’amategeko, kumurekura. Urukiko ariko ntiruratangaza itariki ruzumviraho iki kibazo.

2018-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Editorial 30 Jul 2018
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Editorial 20 Sep 2019
TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )

TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )

Editorial 22 Mar 2016
Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Editorial 31 Mar 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    September 13, 20186:53 am -

    Niko sha Christina we ! Babe bakugumanye uri umutangabuhamya mwiza sha!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Editorial 10 Jun 2018
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.

Editorial 05 Mar 2021
Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko
HIRYA NO HINO

Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru