• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Editorial 11 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakunze kwiyitirira urugamba rwo kubohora u Rwanda nyamara bisa no gushaka kwitaka no kwigira miseke igoroye imbere y’amahanga.

Muri Mutarama 2018, Museveni yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ko ari we warwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavugaga ko ngo yafashije FPR guhagarika Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Aya magambo yaratunguranye kuko yakurikiye imyaka myinshi y’ubuhakanyi bw’uruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, iturufu yakoresheje yikiza Abanya-Uganda bamushinjaga ko arukomokamo.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byakunze guhitisha inyandiko zigaragaza ko Museveni yafashije Ingabo za FPR kubohoza igihugu cyari mu kangaratete.

Kuva muri Guverinoma za kera muri Uganda, impunzi z’Abanyarwanda zashakaga gutaha mu gihugu, zaje kwinjira mu ngabo ariko zifite intego yo kwiyungura ubumenyi bwa gisirikare zikanashinga umutwe wazo.

Ku butaka bwa Uganda Abanyarwanda barahigwaga cyane mu gihe bo bashakanaga n’ingoga gutahuka ku butaka bwabibarutse.

Guhigwa bukware Abanyarwanda byarakomeje kugeza mu bihe bya Coup d’états zashegeshe Politiki ya Uganda.

Ivuka rya National Resistance Movement (NRM), ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi muri Uganda, ryabaye umugisha ku Banyarwanda bakoreraga mu bwihisho nubwo intego yabo yari ubwiru. Museveni ntiyari azi ibanga bakenyereyeho nubwo yarikekaga.

Nyuma yo gufasha Museveni mu rugamba rw’imyaka itanu, agatsinda Milton Obote, impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwisuganya ndetse mu 1989 zitangiza Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Abanyarwanda bari mu ngabo za Museveni bavuye mu birindiro bya Gisirikare muri Uganda bahurira aho bari bumvikanye.

Byakozwe mu ibanga rikomeye kuko buri wese yari yabwiwe aho bahurira n’isaha. Ibikorwa byose byatangirijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Ukwakira 1990.

Iminsi ya mbere y’igitero cyagabwe Kagitumba yari igoye kuko Ingabo za FPR zokejwe igitutu n’iza Guverinoma yahozeho yari ishyigikiwe n’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu Kirere.

Nyuma y’urupfu rw’uwari uyoboye urugamba Fred Rwigema, FPR yari ifite icyizere mu buyobozi bwa Paul Kagame wahageze agahindura uburyo bw’imirwanire.
Ni icyemezo cyafashwe nta tegeko rya Museveni ritanzwe. Izi ngabo zamaze imyaka ine zihanganye n’iza Leta ya Habyarimana yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside ariko Museveni nta bufasha na buke yatanzemo.

Muri Kamena 1994, Perezida Museveni yari hafi kuzuza imyaka 10 yicaye ku butegetsi yafashijwe kugeraho n’abanyarwanda.

Muri icyo gihe kandi FPR yari imaze gufata igice kinini cy’u Rwanda irwana n’ingabo za Guverinoma yahozeho n’Interahamwe zakoze Jenoside.

Ubwo ingabo za Habyarimana zari hafi gutsindwa, abajenerali n’abaminisitiri ba Museveni bamushinje gufasha FPR.

Mu kiganiro, Museveni yagiranye n’umunyamakuru wa Associated Press (AP) muri Kamena 1994 yavuze ko nta bufasha yahaye FPR mu rugamba rwayo rwo kubohora igihugu.

Ikiganiro gito cya Museveni n’umunyamakuru wa AP mu 1994

Umunyamakuru: Ni uruhe ruhare rwa Uganda mu rugamba rwatangijwe na FPR?

Museveni: Uruhare Uganda yashoboraga kugira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ukurubera icyitegererezo. Natwe dufite ibyacu bibazo. Twarwanyije ubutegetsi bw’igitugu, tunabukuraho.

Bari kumwe natwe (FPR), babonye ibyo twakoraga. Nk’abantu bafite ibibazo baravuze bati “Natwe dushobora kubikora mu gihugu cyacu.” Uzi uburyo ibitekerezo bishobora kwaguka bwangu.

Umunyamakuru: Umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda yagushinje kugurisha intwaro kuri FPR. Ese urabikora?

Museveni: Ntidufasha FPR. Ni ibirego bya kera. Twasabye Ingabo za Loni gukambika ku mipaka kandi ubu zirahari. Ibi bivugwa ni umwanda.

Umunyamakuru: Uratekereza ko FPR yanesha uru rugamba ikabona intsinzi?

Museveni: Birashoboka ko bafata ubutegetsi ariko bagomba kubikora bitonze kuko badafite ibikoresho bihagije. Iyo tuza kuba tubafasha nkuko bivugwa, bagombaga kuba bafite ibikoresho bigezweho, bibafasha kurwana babangutse. Amakuru mfite ni uko ibikoresho byabo bitabemerera kwihuta ku rugamba. Bashobora kuba ari abarwanyi beza, bashobora kuzatsinda ariko bizabasaba igihe.

Reba amashusho ya Museveni mu kiganiro na AP mu 1994


2018-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Editorial 02 Feb 2019
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Editorial 19 Feb 2019
Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Editorial 26 Apr 2021
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Editorial 16 Jul 2018

3 Ibitekerezo

  1. Jay
    September 11, 20189:23 am -

    Nonese mbibarize, izo ndimi ebyiri ubu nibwo mwazitahura? Umudari w’ishimwe yambitswe kuri Stade amahoro wari uwiki?

    Subiza
  2. KATSIBWENENE
    September 11, 201810:38 am -

    JAY reka imikino ya Politiki, iyo urwana uva k’ubutaka bw’igihugu uri inyeshyamba ntibagufate ngo bagufunge imisanzu igaca muri icyo gihugu, umusada wundi uba ushaka ni uwuhe? iyo abarwanya akabarasa abaturutse inyuma nk’abatorotse igisirikare cye ubu baba bavuga ibi? Aca dirty game wa munyamakuru we. Vuga ko wenda ubu atakiri incuti y’u Rwanda ibindi ubibeshye abana batarageza 12

    Subiza
    • Sunday
      November 13, 20184:27 pm -

      Uwamushizeho niwe uzamukuraho mumenye ko ari professor muntambara babibaze Somalia, Sudan, Rwanda ndetse nibindi bihugu muri Africa

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Editorial 10 Jun 2017
Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari
IMIKINO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Editorial 02 Feb 2018
M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Amakuru

M.I Entertainment yatandukanye n’itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Editorial 07 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru