Bimaze kumenyerwa ko muri Nzeri, uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rushyira hanze telefoni nshya, kandi ikaza yisumbuye ku zo isanze ku isoko.
Ku itariki ya 12 Nzeri nibwo Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook azashyira ahagaragara telefoni nshya zakozwe muri uyu mwaka.
Bizakorerwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizabera muri Steve Jobs Theater i Cupertino muri Leta ya California.
Mu gihe habura amasaha make ngo iki gikorwa kibe, ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kugaragaza ibyo umuntu yakwitega kuri telefoni nshya.
Bloomberg na 9to5Mac byemeza ko byabonye amafoto ya telefoni nshya zizashyirwa hanze.
Bivuga ko muri zo harimo iPhone XS izaba imeze neza nk’iyayibanjirije, icyahindutse akaba ari uburyo yihuta na camera.
Iyi telefoni kandi ishobora kuzaba ifite indi bimeze kimwe ariko yisumbuye mu bunini kuko izaba ifite santimetero 17.2. Bikekwa ko izahabwa izina rya iPhone XS Max.
Apple kandi ishobora gushyira hanze izindi telefoni zifitemo udushya nk’utwa iPhone X, turimo nk’uburyo bwo gushyiramo urufunguzo ukoresheje isura (Face ID), buzasimbura igikumwe.
Abahanga mu birebana na telefoni bavuga ko ibi bizagira uruhare mu gutuma iPhone zinjiriza Apple amafaranga menshi, kabone n’ubwo igiciro cyazo gishobora kuzaba kiri hasi ugereranyije na iPhone X igura kugera ku bihumbi 999 by’amadolari.
Uru ruganda ngo rushobora no gushyira hanze isaha (Apple Watch) isimbura imaze imyaka itatu ishyizwe ku isoko, byitezwe ko mu dushya izaba ifite harimo ikirahure kigera ku mpande nk’uko bimeze kuri iPhone X.
Mu bindi byitezwe harimo kuba Apple ishobora gushyira ku isoko AirPower ishobora kugufasha gushyira umuriro muri iPhone, Apple Watch ndetse no mu ’utwumvisho (Airpods) bidasabye ko hakoreshwa umugozi.
Mu kumurika ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bishya, binitezwe ko ubuyobozi bwa Apple buzanatangaza igihe porogaramu nshya zirimo Mac OS Mojave iOS 12, zizazana n’utundi dushya turimo Memoji [uburyo bwo guhindura isura], gukoresha Face Time [uburyo bwo guhamagara] mu itsinda, zizatangira gukoresherezwa.