Munyaneza Seth wo mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana, birakekwa ko yishe umugore we Kayitesi Jeannette, bari bafitanye abana babiri, atwite n’uwa gatatu, na we akitwikira mu nzu.
Saa mbili za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abaturanyi babonye umwotsi mwinshi upfupfunuka ku nzu ya Munyaneza, batabaye basanga yahiye arimo gusamba bidatinze na we arapfa.
Abaturanyi bavuze ko basanze umurambo w’umugore uzingiye mu kintu kimeze nk’ishuka, bikaba byatumye bakeka ko yabanje kumwica nawe akitwikira mu nzu akoresheje lisansi.
Banashingira ko kuva mu gitondo abana n’umukozi batigeze babona cyangwa ngo bumve Kayitesi, kugeza ubwo Munyaneza ahengereye abana bagiye ku ishuri n’umukozi yagiye kugura amata akitwika.
Abaturanyi kandi bavuga ko yabanje gusohora bimwe mu bikoresho akabishyira hanze ari naho babonye urwandiko rwa Munyaneza rugaragaza ko ari ibintu yateguye, aho yanditse ko abazarera abana be harimo mushiki we.
Mukamurigo Marie Odette umuyobozi w’Umudugudu wa Biraro yabwiye Itangazamakuru ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane, aho baraye batonganye.
Avuga kandi ko ku itariki 7 Nzeri uyu mwaka nabwo ubuyobozi bwavuye muri uru rugo guhosha amakimbirane bari bagiranye, busiga bubunze basubiranye.
Amakuru aravuga ko umugore yashinjaga umugabo gusambanya umukozi ndetse mu cyumweru gishize ubuyobozi bukaba bwari bwategetse ko uyu mukozi yirukanwa ariko ntibikorwe.