• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Editorial 12 Sep 2018 Mu Rwanda

Munyaneza Seth wo mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana, birakekwa ko yishe umugore we Kayitesi Jeannette, bari bafitanye abana babiri, atwite n’uwa gatatu, na we akitwikira mu nzu.

Saa mbili za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abaturanyi babonye umwotsi mwinshi upfupfunuka ku nzu ya Munyaneza, batabaye basanga yahiye arimo gusamba bidatinze na we arapfa.

Abaturanyi bavuze  ko basanze umurambo w’umugore uzingiye mu kintu kimeze nk’ishuka, bikaba byatumye bakeka ko yabanje kumwica nawe akitwikira mu nzu akoresheje lisansi.

Banashingira ko kuva mu gitondo abana n’umukozi batigeze babona cyangwa ngo bumve Kayitesi, kugeza ubwo Munyaneza ahengereye abana bagiye ku ishuri n’umukozi yagiye kugura amata akitwika.

Abaturanyi kandi bavuga ko yabanje gusohora bimwe mu bikoresho akabishyira hanze ari naho babonye urwandiko rwa Munyaneza rugaragaza ko ari ibintu yateguye, aho yanditse ko abazarera abana be harimo mushiki we.

Mukamurigo Marie Odette umuyobozi w’Umudugudu wa Biraro yabwiye Itangazamakuru ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane, aho baraye batonganye.

Avuga kandi ko ku itariki 7 Nzeri uyu mwaka nabwo ubuyobozi bwavuye muri uru rugo guhosha amakimbirane bari bagiranye, busiga bubunze basubiranye.

Amakuru  aravuga ko umugore yashinjaga umugabo gusambanya umukozi ndetse mu cyumweru gishize ubuyobozi bukaba bwari bwategetse ko uyu mukozi yirukanwa ariko ntibikorwe.

Kayitesi Jeannette bikekwa ko yishwe n’umugabo we mbere y’uko na we yitwika

Inzu Habimana yitwikiyemo, Polisi yahagobotse izimya itarakongoka

 

2018-09-12
Editorial

IZINDI NKURU

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Editorial 26 Oct 2021
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Editorial 16 Jun 2017
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika
Amakuru

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Editorial 19 Jan 2022
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe
Mu Rwanda

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Editorial 17 Nov 2017
Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron
POLITIKI

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Editorial 08 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru