Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igiye gufunga inkambi y’abahoze mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR bagera kuri 850 n’abavandimwe babo bitarenze Ukwakira 2018.
Kuva mu Ugushyingo 2014, abahoze ari abarwanyi ba FDLR banze gutaha, bakambika i Kisangani.
RFI yanditse ko abarwanyi 200 ba FDLR n’abantu 650 babitagaho bagomba kuva mu nkambi bitarenze ku wa 20 Ukwakira ku neza cyangwa hakoreshejwe ingufu.
Ubushobozi bwo gutunga abari mu nkambi bugenda buba iyanga bitewe n’ingengo y’imari y’ubutumwa bwa Loni yagabanutse. Kuva ku wa 31 Kanama 2018, Loni yahagaritse kubaha amazi meza n’ibyo kurya.
Umuyobozi w’abahoze muri FDLR, Mugisha Faustin, yavuze ko “Batubwiye ko Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zahagaritse ibikorwa byose mu nkambi yacu ndetse zitazongera kutwitaho.”
Monusco yatangaga amazi n’ifunguro byo kugoboka aho bikomeye mu nkambi y’abahoze muri FDLR kuva mu 2016, izi nshingano ni iza Leta ya RDC.
Mugisha yakomeje agira ati “Uyu mwaka ubwo twakiraga itsinda ry’abo muri Guverinoma ya RDC, Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC) na Monusco bavuze ko tugomba gusubira mu gihugu cyacu. Ntibitaye ku mutekano wacu.”
Umuvugizi wa Leta ya RDC, Lambert Mende, yavuze ko u Rwanda rwijeje umutekano w’abazatahuka.
Yagize ati ‘‘Icya ngombwa ni uko twizera ko bazaba batekanye. Kuri iyo ngingo u Rwanda rwarabyijeje, twe biraduhagije. Iby’ibiganiro hagati y’impande zombi ntibitureba.’’
Yashimangiye ko imiryango y’Abanye-Congo izahitamo niba izatahana n’aba barwanyi mu Rwanda cyangwa ikaguma mu gihugu, igasubira aho yahoze ituye.
FDLR ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, igizwe n’abakoze Jenoside bakibumbatiye ingengabitekerezo yayo, ndetse abayobozi bayo barihisha bikomeye kuko bashakishwa. Bashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Amerika ndetse ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.
U Rwanda ntirwahwemye guhamagarira abahoze muri FDLR gutaha ariko bo bakomeza kwinangira ndetse bakabwira igihugu kibacumbikiye ko bashaka koherezwa ahandi aho gutaha iwabo.