• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Editorial 26 Sep 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe impinduka mu miyoborere y’Isi muri iki gihe, hakimakazwa ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere riyibereye, kuko usanga hakiri ibihugu bimwe bishyiraho imirongo ibindi bigomba kugenderaho.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York.

Yavuze ko insanganyamatsiko y’ibiganiro muri uyu mwaka ari ukubaka Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu ubereye bose. Ibi ngo bisaba ibihugu byose kwiyemeza gufatanya cyane cyane aho byagiye bikomeza kubura.

Yagize ati “Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye. Usanga bamwe muri twe aribo bashyiraho imirongo ngenderwaho ishingirwaho mu gucira abandi imanza, nyamara ingingo z’ibanze zitatugenga twese ku buryo bungana ntabwo tuba tuzihuriyeho.”

“Gukemura iyi ngingo y’ibanze mu buryo bw’imikorere yacu nibyo bizadufasha kugarura imikoranire n’ubufatanye kandi bikatwongerera icyizere mu miryango mpuzamahanga ifitiye akamaro ahazaza h’Isi yacu.”

Perezida Kagame ariko yatanze icyizere ko mu myaka iri imbere ibihugu bizakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Loni mu guteza imbere amahoro n’umutekano, uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, kurinda ibidukikije n’uburumbuke busangiwe.

Kagame yavuze ko nta handi ku Isi usanga bumva akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no gushyira hamwe nko muri Afurika.

Gusa ngo n’ubwo bimeze gutyo, Afurika yakomeje kubonwa nk’umugabane urimo amacakubiri no kudakorana, bituma idashobora gushyira imbere inyungu ibihugu biyigize bihuriyeho.

Yakomeje agira ati “Twatanze urufunguzo rw’ahazaza hacu, turuha abandi batabiduhatiye, ahubwo kubera kudakorana kwacu.”

Gusa yavuze ko ubu ibihe byahindutse, ndetse kuba imiyoborere ya kera ikomeje kugenda icika muri Afurika, byatumye yongera guha umwanya iby’ibanze kugira ngo yongere yisuganye kandi ihindure uburyo bw’imikorere

Yakomoje ku mavugurura agamije kuyifasha kwihaza no kwigira, aho ubu AU ifite ingengo y’imari iri munsi y’iy’umwaka ushize ku kigero cya 12% ariko ikigero cy’imigabane itangwa n’ibihugu kikaba cyariyongereye.

Inkunga ku Kigega cyahariwe gufasha AU muri gahunda zo kugarura amahoro nazo ubu ziri hejuru kuva iki kigega cyashyirwaho muw’1993, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibihugu bigize AU byashyize umukono ku Masezerano ashyiraho Isoko Rimwe rya Afurika.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Aya Masezerano namara gushyirwa mu bikorwa, umwanya Afurika ifite mu ruhando rw’amahanga mu bukungu n’ubucuruzi uzahinduka. Ubukungu buteye imbere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bizadufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze 2030.”

Ibihugu 49 nibyo bimaze gushyira umukono ku masezerano y’Isoko Rimwe rya Afurika.

Iri soko rusange nirimara gushyirwaho, Perezida Kagame avuga ko ibihugu bya Afurika bizatangira no kubona amahirwe mashya mu bufatanye hagati ya za leta n’abikorera.

Yakomeje agira ati “Afurika n’Isi yose muri rusange dukwiriye kwishyira hamwe tugakora ibikenewe gukorwa kugira ngo ingamba ziba zafashwe n’amasezerano yemeranyijweho bijye byubahirizwa.”

Iyi nama iri kubera i New York, ku wa 26 izibanda ku ngingo yo kurwanya igituntu nk’uko byemejwe n’ibihugu by’ibinyamuryango muri Gashyantare uyu mwaka.

Ku wa 27 Nzeri 2018 abakuru b’ibihugu bazasuzuma intambwe yatewe mu kwirinda no kugenzura indwara zitandura.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, kuri uyu wa Kabiri

Perezida Kagame yavuze ko Afurika n’Isi yose muri rusange bikwiriye kwishyira hamwe bigakora ibikenewe

Perezida Kagame yavuze ko imikorere ya Afurika ya kera atari yo y’ubu

Perezida Kagame yicaranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Amafoto: Village Urugwiro

2018-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Editorial 07 Feb 2019
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Editorial 18 Jun 2019
Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru