Raporo ya ‘Africa’s Pulse’ ikorwa na Banki y’Isi kabiri mu mwaka nk’isesengura rigagaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bihagaze, igaragaza ko ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwateye imbere ariko ku kigero gito ugereranyije n’uko byari byitezwe.
Iyi raporo ya 18, yasohotse kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ko izamuka ry’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ari 2.7% muri 2018, ugereranyije na 2.3% bwazamutseho mu 2017.
Banki y’Isi yateganyaga ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka ku gipimo cya 3.1% mu 2018 ariko bitagishobotse kubera iterambere ry’ubukungu bwa Nigeria, Angola na Afurika y’Epfo ridahagaze neza.
Igaragaza ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irimo gutera imbere nubwo atari ku muvuduko wihuta cyane nk’uko byari byitezwe. Biteganyijwe ko ubukungu bw’aka karere buzazamuka kuri 3.3% mu 2019, na 3.6%, mu 2020/21.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukungu bwa Afurika muri Banki y’Isi, Albert Zeufack, yavuze ko imyenda ibihugu bya Afurika bifata ikomeje kwiyongera kandi bikazabigiraho ikibazo.
Yagize ati “Ubukungu bw’akarere burimo gutera imbere nubwo atari ku muvuduko wihuta nk’uko byari byitezwe. Kugira ngo iryo terambere rikomatanyije ryihute kandi rihozeho, abafata ibyemezo bagomba gukomeza kwibanda ku ishoramari riteza imbere abaturage, kugabanya ikoreshwa ry’umutungo mu bitari ngombwa no kongera umusaruro”.
Yongeraho ko abafata ibyemezo bagomba kugira ubushobozi bwo gucunga neza ibibazo bishobora guturuka ku mpinduka mu bucuruzi, mu ishoramari ndetse no mu myenda.
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’urwego rw’inganda byatakaje umuvuduko w’iterambere bitewe n’ibiciro by’ibyuma ndetse n’ibikomoka ku buhinzi byamanutse, ahanini bigizwemo uruhare n’ibiciro by’ubucuruzi n’ikigero cy’ababikenera.
Umusaruro muke w’ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria na Angola, wagize ingaruka ku muvuduko w’iterambere ry’ubukungu naho muri Afurika y’Epfo, iterambere ry’ubukungu ku muturage riragabanuka.
Banki y’Isi ivuga ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kwiyongera mu 2019, ibiciro by’ibyuma bishobora kudahinduka bitewe n’uburyo ababishaka bahagaze by’umwihariko u Bushinwa.
Gusa iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’ibindi bihugu nka Cote d’Ivoire, Kenya n’u Rwanda buhagaze neza bigizwemo uruhare n’ubuhinzi n’ishoramari rya leta.