Urukiko Rukuru rwahaye agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara n’Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline bemererwa kurekurwa by’agateganyo ariko rutegeka ko batagomba kujya barenga Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara cyo gufungurwa by’agateganyo.
Umucamanza yavuze ko mu iburanisha abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kuko basanga nta mpamvu ituma baburana bafunzwe kuko mbere havugwaga ko babangamira iperereza ariko rikaba ryararangiye.
Ubushinjacyaha ariko bwari bwavuze ko ubusabe bwatanzwe imburagihe kuko urubanza rwari rwatangiye mu mizi.
Ikindi ngo ni uko barekuwe bacika cyangwa bakavugana n’abantu bari hanze batarafatwa, bakavugana uko bazaburana. Ibi byiyongeraho ko ngo bashobora gutoroka ubutabera.
Nyuma yo kwiherera, umucamanza yanzuye ko itegeko rigena ko ubusabe bwo kurekurwa iyo butanzwe, kuburana mu mizi biba bihagaritswe hakabanza kuburanwa kurekurwa by’agateganyo, kuko nta gihe ntarengwa cyashyizweho.
Umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira igihe umuntu atabwambuwe n’itegeko bityo ngo abo kwa Rwigara batanze ubusabe bwabo ku gihe.
Ku mpugenge zatumye bafungwa by’agateganyo, umucamanza yavuze ko ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa.
Yavuze ko iperereza ryarangiye ku buryo bataribangamira. Yavuze ko nta n’ikigaragaza ko barekuwe bakomeza gukora ibyaha cyane ko bagifatwa nk’abere kuko umuntu utarakatirwa n’urukiko afatwa nk’umwere.
Ku mpungenge zo kuba ibyaha baregwa bikomeye bikaba byatera impungenge ku mutekano w’igihugu, nabyo ngo ntibyahabwa agaciro
Kuba bafunguwe babasha guhura nabo bareganwa bakavugana uko baburana, ngo nta tegeko ribuza ko ababurana bahura bagategura urubanza.
Kuba barekuwe batoroka nabyo ngo nta shingiro bifite kuko nta gipimo cyerekana uwatoroka n’udashobora gutoroka.
Umucamanza yavuze ko kuba impungenge zariho zigatuma bafungwa by’agateganyo zitakiriho, ubusabe bwabo bwakwemerwa ariko bakagira ibyo bategekwa kubahiriza.
Urukiko rwavuze ko barekurwa, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali kandi bagashyikiriza umushinjacyaha ibyangombwa by’inzira, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.
Lille
Vive La Francofonie, Vive La France, Vive La verite!
katsibwenene
Imana ishimwe nubundi bazira ibyabo