Ikoranabuhanga ryiswe ‘CROM DSS’, ryifashisha mudasobwa na internet, ryatangiye gukoreshwa mu kubona ibice bya buri karere bishobora kwibasirwa n’isuri, kugira ngo bibungabungwe ndetse hanozwe n’igenamigambi ryabyo.
Ubu buryo bwashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba gifatanyije na Minisiteri y’ibidukikije.
Bukoresha mudasobwa mu gufata ibipimo, ibibonetse bigashyirwa ku ikarita ikohererezwa uturere tukerekwa uko bizaba bimeze hagafatwa ingamba.
Abakozi bo mu turere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba bafite mu nshingano kurengera ibidukikije, bari mu mahugurwa yatangiye kuwa 8 -15 Ukwakira, ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.
Umukozi mu kigo cy’Igihugu cyo guteza imbere amazi n’amashyamba, Remy Ngoga Mugunga, avuga ko ubu buryo bwizewe kandi buzabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiza byibasira ahantu hatandukanye.
Ati “Ubu buryo bwo kurwanya isuri hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amakarita, riduha amakuru ahagije atarimo kwibeshya, tukamenya ngo ahakeneye kurwanywa isuri ni aha, birakorwa gutya hakenewe ibi, bikanadufasha kunoza igenamigambi ryaho”.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ubu buryo buje nk’igisubizo kuko busimbuye ubwo bitaga nko kugenekereza bwatumaga bibeshya mu mibare n’ahagomba kurindwa isuri.
Musabyimana Assia ati“Ubu buryo buje nk’igisubizo kirambye mu kurwanya ibiza, ubwo twakoreshaga mbere byari nko kugenekereza byatumaga twibeshya mu mibare cyangwa hagakorwa ahatihutirwa, ariko ibi ntibizongera kubaho kubera iri koranabuhanga.”
Bavuga ko mbere bajyaga bapima ahazarwanywa isuri bakorersheje dekametero, bakibeshya mu mibare, ugasanga ahakagombye gukorwa amaterasi hatewe ibiti kuko nta makuru ahagije yaho bafite.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amakarita bumaze gukusanya amakuru ku hantu hangana na hegitari zirenga 50 000 mu gihugu hose hazibasirwa n’ibiza, hakaba harashyizweho ingamba zo kuhabungabunga binyuze mu ngengo y’imari ya 2018-2019.