Ku wa gatatu, tariki ya 24 Ukwakira 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo ryo ku wa 18 Ukwakira 2018.
2. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi ry’Igifaransa (La Francophonie).
3. Inama y’Abaminisitiri yashimangiye kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Nzeri 2018.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
Ivanwaho rya viza ku baturage bakomoka mu bihugu bya Angola, u Bushinwa, Namibia, Mozambique, Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kwegurira imigabane Leta y’u Rwanda yari ifite mu ikaragiro ry’amata rya Giheke igahabwa Koperative y’Aborozi (COOPRODEG).
Kuvugurura amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kompanyi Zipline ajyanye no gutwara ibikoresho byifashishwa mu gutanga amaraso hakoreshejwe drones.
Kwemerera Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda gutanga impushya ku bashoramari makumyabiri na barindwi (27) bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ukwakira 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na mirongo itandatu n’eshanu n’ibihumbi magana atanu na mirongo cyenda z’Amayero (165.590.000 EUROS) agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n’eshatu za Units of Account (53.000.000 UA) agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);
Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA);
Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko n°42/2011 ryo ku wa 31/10/2011 ryerekeye umutekano w’iby’Indege za Gisiviri.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
Iteka rya Perezida ritiza SP GAKUBA Christine, Ofisiye w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Muhabura Multichoice Company Ltd;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Urwego rureberera Ishuri Rikuru ryihariye ry’Igihugu rishinzwe kwigisha amategeko (RLEA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Madamu DUSABE Charlotte ku mwanya w’Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka n’umutungo utimukanwa biri mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo bikajya mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta Ubutaka n’umutungo utimukanwa biri mu kibanza giherereye mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge bikajya mu mutungo bwite wayo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka, n’umutungo utimukanwa birimo inzu cumi n’imwe (11) zo guturamo ziherereye mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro no mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge; bikajya mu mutungo bwite wayo.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana Dusabimana Syridion wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusakaza ibikomoka ku matungo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Madamu Mbabazi Margaret wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana Toto Wa Mugenza Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana Ruhumuriza Albert wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;
Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri No04/CAB.M/08 ryo ku wa 24/07/2018 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’iby’Indege za Gisiviri.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
MURI MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI /MINECOFIN
Bwana Kwizera Jean Florent: Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’itumanaho /Director of ICT Unit.
MURI MINISITERI Y’UBUREZI (MINEDUC)
Bwana Habimana Fabien: Umuyobozi w’Ishami rya Siyansi, Ikoranabuhanga, Guhanga ibishya n’Ubushakashatsi
Bwana Niyomana Mico Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi rya Gahunda z’Uburezi
Madamu Kubwimana Fortunée: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Indimi n’Ubumenyamuntu
MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IMIYOBORERE/RGB
Madamu Mukasekuru Rahab: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi
MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE GUTEZA IMBERE AMAKOPERATIVE/RCA
Bwana Nkubito James: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi no Guteza imbere Amakoperative
MU NAMA NKURU Y’ITANAGAZAMAKURU/MHC
Madamu Kanzayire Denyse: Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Ubushakashatsi
MU KIGO GISHINZWE UBUZIMA MU RWANDA/RBC
Bwana Mpabuka Etienne: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima indwara ziterwa na Virusi
MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA/REB
Madamu Sengati Diane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Imfashanyigisho z’Ikoranabuhanga
Bwana Gatera Augustin: Umuyobozi w’Ishami ry’Amasomo y’Indimi
Bwana Gasinzigwa G. Peter: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini by’amasomo y’Ubugeni n’Ubumenyamuntu
Bwana Rutali Gerard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutoranya, Gushyira abanyeshuri mu myanya, Gutunganya no Gutanga Impamyabumenyi
Bwana Ndayambaje Johnson: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibizamini by’amasomo y’indimi
Bwana Buhigiro Seth: Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere Imiyoboro y’Ikoranabuhanga
Bwana Kanamugire Camille: Umuyobozi w’Ishami ry’Ibizamini by’Imibare na Siyansi
Bwana Murasira Gerard: Umuyobozi w’Ishami ry’Amahugurwa y’Abarimu
Bwana Kayumba Theogene: Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga
MU NAMA Y’IGIHUGU Y’AMASHURI MAKURU/HEC
Bwana Gacinya Desire: Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Inguzanyo z’Abanyeshuri
MU KIGO CYA LETA GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUMENYINGIRO N’IMYIGISHIRIZE Y’IMYUGA MU RWANDA/WDA
Madamu Uwamahoro Solange: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwemeza Impamyabumenyi no gutanga impushya zo gushyiraho amashuri
MU ISHURI RIKURI RYIGISHA IMYUGA/IPRC
Bwana Umuherwa Gaston: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amahugurwa y’Amashami ya Koleji (IPRC -Ngoma)
Madamu Niyombabazi Irene: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo (IPRC-Kigali)
Bwana Kajuga Bernard Thomas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho y’Abanyeshuri(IPRC-Kigali)
Bwana Karangwa David: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari (IPRC- Gishari)
Madamu Murebwayire Rutabana Beata: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho y’Abanyeshuri (IPRC-Gishari)
Bwana Mushimiyimana Jean Damascène: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi (IPRC-Musanze)
Bwana Nkurayija Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho y’Abanyeshuri (IPRC-Musanze)
9. Mu bindi
Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Kuboneza Urubyaro kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2018.
Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira ibikorwa mpuzamahanga bya siporo bikurikira:
Kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2018: Inama ya 8 y’Akanama k’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA);
Kuva ku itariki 20 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2018: Imyitozo y’Umupira w’Amaguru ku bana bari munsi y’imyaka 15;
Kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 8 Nzeri 2019: Inama Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Imikino mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza muri 2019.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu Mudugudu wa Rurembo II, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki ya 26 Ukwakira 2018.
Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Guverinoma y’u Rwanda yabonye igihembo cy’Imiyoborere y’Indashyikirwa mu Kwita ku Bidukikije n’Ingamba zo guhangana n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Afurika” (Exceptional Leadership in Green Growth and Climate Resilience Strategy in Africa);
Ku itariki ya 27 Nzeri 2018 ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) cyahawe igihembo cyo Gutera inkunga imishinga igamije gushyigikira Urwego rw’Ishoramari ritangiza ikirere.
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira inama ebyiri zo ku rwego rw’Akarere:
Kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2018: Inama Rusange Ngarukamwaka ya 12 y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba;
Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018: Inama Rusange ya 6 y’Ishyirahamwe ry’Abavunyi n’Abunzi muri Afurika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 25 Ukwakira 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazatangizwa ku mugaragaro Politiki n’Ikirango cya Made in Rwanda. Iki gikorwa kizakurikirwa n’Imurikagurisha rya 4 rya Made in Rwanda rizatangira ku itariki ya 28 Ugushyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2018.
Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 1 Ugushyingo 2018, u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Urubyiruko Nyafurika.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri