Urubuga rusanzwe rumenyerewe mu mashusho n’amajwi rwa Youtube rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadolari, mu kongera no kunoza amakuru arebana n’uburezi no gusangira ubumenyi.
Aya mafaranga azakoresha mu gushyiraho ikigega kigenewe gutera inkunga abantu n’imiryango ishyiraho amakuru agamije kwigisha abantu ibintu bitandukanye no kubafasha kwiyungura ubumenyi.
Ku wa Mbere, uru rubuga rugenzurwa na Google, rwavuze ko abantu bashyira kuri Youtube amakuru agamije kungura abandi ubumenyi mu bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo n’ibindi ari bo bazajya bibandwaho.
Xinhua ivuga ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyamaze gushyirwa mu bikorwa, aho Youtube yamaze gutera inkunga abashyiraho amashusho yigisha barimo TED-Ed na Crash Course yatangijwe n’abavandimwe Hank na John Green.
Youtube ivuga ko iteganya gukorana n’ibindi bigo birimo Goodwill na Year Up, mu gukora amashusho agamije kwigisha abantu ibijyanye n’uko bamenya icyo bifuza gukora n’uko babyitwaramo igihe bageze mu kazi (career skills).
Urubuga rwa Youtube rwatangijwe mu 2005, ruza ku mwanya wa kabiri mu mbuga za internet zisurwa n’abantu benshi ku Isi, aho isurwa n’abasaga miliyoni 30 buri munsi.