• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Ubwanditsi 28 Oct 2018 ITOHOZA

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Okoth Ochola yambuye amapeti abapolisi bayahawe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura.

Ubutumwa bwahawe bamwe mu bayobora inzego zigize igipolisi cya Uganda buvuye kwa IGP Ochola buvuga ko yasabye lisiti y’abapolisi bahawe amapeti na Gen. Kayihura.

Inkuru dukesha Spyreports ivuga ko  abagizweho ingaruka n’icyemezo cya ochola ari abafite amapeti akurikira: kaporali( Corporal), Serija( Sergeant),  Insupekita wungirije wa Polisi (Assistant Inspector of police (AIP) na Insupekita wa Polisi Inspector of police (IP).

Iyi nkuru ivuga ko abenshi muri aba basomye kuri uyu muti usharira barimo abo muri inite ya 145 yatorejwe  ahitwa Butiaba mu 2014 ku bufatanye n’Abanyekoreya.

Aba ngo barazira ko Kayihura ubwo yasozaga amahugurwa yabo yabahaye amapeti kuva kuri kaporali kugeza kuri Serija ariko ntagire ijambo na rimwe avuga ribemeza ku mugaragaro nk’abahawe aya mapeti.

Umwe mu bantu ba hafi n’igipolisi avuga ko Gen. Kayihura yari yarigize Mibambwe Gisanura, rugabishabirenge kuko ngo igihe cyose yabaga agiye gusoza amahugurwa y’abapolisi akumva arishimye yahitaga atanga amapeti uko yishakiye.

Yagize ati” Abofisiye benshi bafite amapeti babonye mu buryo bunyuranye n’amategeko bahawe ku  buyobozi bwa Gen. Kayihura. Igihe cyose yumvaga yishimye yahitaga atanga amapeti kandi ntavuge ijambo ryemeza ko azamuye abapolisi mu ntera”

Uyu avuga ko Gen. Kayihura atigeze yubahiriza amabwiriza agenga Akanama Ngishwanama ka Polisi ya Uganda (PAC) ku bijyanye no gutanga amapeti.

Ibi ni byo bitumye  ASP Awali, AIP Benson Nkolekwa, AIP Arinda, ASP Betty Adongo bakorera muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamanurwa bagashyirwa ku ipeti rya  AIP na AIP.

IGP Ochola kandi yatanze amabwiriza yo gukora iperereza ku bapolisi bakoraga bayobowe n’undi ushinjwa  kugira uruhare mu gushimuta Lt. Joel Mutabazi ,SSP Nixon Agasirwe. Muri aba harimo  ASP Kidandi Ayubu, ASP Fred Muhirwe, IP lyada, IP Abel na Sgt. Otuke.

Aba nabo barakekwaho ko bashobora kuba barahabwaga amapeti na Kayihura mu buryo budahwitse.

2018-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Ubwanditsi 19 Aug 2018
David Himbara mu mazi abira

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka
Mu Mahanga

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda
HIRYA NO HINO

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru