• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Editorial 31 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Bitandukanye no mu myaka ya kera, kuri ubu Isi yabaye nk’umudugudu aho umuntu ashobora kwirirwa mu Rwanda, akarara i mahanga.

Muri izi ngendo zaba iz’akazi, ubucuruzi cyangwa se ubukerarugendo, umuntu akenera amafaranga ariko kandi kuyagendana mu mufuka bikaba bishobora kuzana ibyago birimo no kuyibwa.

Niyo mpamvu abanyarwanda n’abandi bamenye gusirimuka, bagendana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoresheje amakarita atandukanye atangwa na Cogebanque arimo n’adasaba kuba ufite konti muri iyi banki.

Cogebanque nka banki Nyarwanda ariko ireba kure, yahisemo kuzana amakarita ya Banki akorwa na MasterCard, ibifitemo uburambe kandi ku Isi yose ukaba ushobora gusanga ibyuma biyakira.

– Debit Card

Mu makarita itanga harimo Debit Card, igufasha kugera ku mafaranga ari kuri konti yawe bitabaye ngombwa ko ujya ku ishami rya Cogebanque cyangwa uyihagarariye.

Uretse kuba iyi karita ushobora kuyikoresha mu kubikuza amafaranga ku cyuma (ATM), wanayikoresha wishyura ibicuruzwa na serivisi haba mu maduka hakoreshejwe akamashini bakozamo ikarita (POS), cyangwa mu gihe ibyo ushaka kugura biri kuri Internet.

Hari kandi ‘Mastercard Prestige’, igenewe abakiliya b’imena by’umwihariko, aho uyifite aba yemerewe guhita ahabwa serivisi igihe ageze ku ishami ryose rya Cogebanque.

– Prepaid Card

Hari na Prepaid Card, ikarita ishobora gukoreshwa n’uwo ari we wese ugana ishami rya Cogebanque, agashyirirwaho amafaranga yifuza ku buryo ushobora kuyikoresha mu kwishyura no guhaha.

Iyi karita ifite umwihariko wo kuba kuyikoresha bidasaba kuba ufite konti muri Cogebanque kandi uba ushobora kugera ku mafaranga yawe igihe cyose ubishakiye.

Ukeneye iyi karita ugana ishami iryo ari ryose rya Cogebanque witwaje amafaranga wifuza ko bagushyiriraho, ikarita yawe ugahita uyitahana.

– Credit Card

Hari na Credit Card, aho uwayihawe agurizwa amafaranga ashobora gukoresha mu guhaha, kwishyura serivisi cyangwa ibindi bintu no mu gihe ntayo afite kuri konti ye.

Ayo mafaranga uba wagurijwe nyuma yo gusuzuma ubushobozi bwawe mu kwishyura inguzanyo, yishyurwa mu gihe cy’iminsi 55.

Nubwo igenewe cyane abasanzwe bafite konti muri Cogebanque, umukiliya mushya nawe ashobora kuyikoresha, aho asabwa kubanza kugira amafaranga ashyira kuri konti yunguka ariko adafite uburenganzira bwo kubikuzaho uko ashaka (Compte bloqué).

Uretse kuba aya makarita uko ari atatu atuma urushaho kwizera umutekano w’amafaranga yawe, iguha ubushobozi bwo guhaha no kwishyura serivisi ku bacuruzi basaga miliyoni 35.9 hirya no hino ku Isi nta kiguzi cy’inyongera uciwe.

Ushobora no kubikuza kuri ATM zisaga miliyoni imwe ziri mu bihugu hafi ya byose ku Isi.

Ikarita ya Prepaid ishobora no gukoreshwa n’umukiliya udafite konti muri Cogebanque

Inguzanyo wahawe binyuze kuri iyi karita ushobora kuyishyura mu minsi 55

Cogebanque ikomeje guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu bukangurambaga yise ‘SIRIMUKA’

2018-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Editorial 08 Nov 2023

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024
Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 irakira Police FC, APR FC yerekeje kwa Etoile de l’Est yahize kuyikuraho amanota atatu – Uko umunsi wa 10 wa PNL ukinwa
Amakuru

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 irakira Police FC, APR FC yerekeje kwa Etoile de l’Est yahize kuyikuraho amanota atatu – Uko umunsi wa 10 wa PNL ukinwa

Editorial 22 Dec 2021
Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame

Editorial 31 Jan 2018
Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda
Mu Mahanga

Ubwoba ni bwose mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Lusenda

Editorial 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru