• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 01 Nov 2018 HIRYA NO HINO

Abaturage bo muri Uvira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaza ko babonye abantu igihiriri bambuka bava i Burundi bajya mu gihugu cyabo, ariko uburyo byakozwemo bukaba butaramenyekana.

Iki gihiriri cyari kigizwe n’abantu basaga 100, ngo bakaba bari bafite intwaro, bambuka umugezi berekeza muri Uvuri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo ubwo abaturage bo muri Uvira batabazaga ingabo za Congo (FARDC) ngo zitabare, nyuma yo kubona abo barwanyi baturutse mu Burundi binjiye ku butaka bwabo, ngo izi ngabo za Congo ntacyo zabikozeho.

Umuyobozi wa Teritwari ya Uvira, yagize ati “Utwo dutsiko twarushijeho kwinjira guhera ku itariki ya 19 na 20 z’uku kwezi [Ukwakira], mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi z’igitondo hinjiye akandi kadasanzwe kitwaje intwaro, bamwe bambaye imyenda ya gisirikare abandi bambaye iya gisivile, bagendaga n’amaguru bavuga ururimi rw’ikirundi, gusa si nakwemeza ko ari ingabo z’u Burundi gusa bavugaga mu Kirundi, …

Iyi radiyo ikomeza itangaza ko itabashije gutohoza ngo imenye neza niba ari Imbonerakure za Leta y’u Burundi, mu gihe ngo yageragezaga gushaka kumenya icyo ingabo z’u Burundi zibivugaho ntibyakunze.

Yagerageje kandi kuvugana n’umuyobozi wa FARDC abima amakuru, ariko umwe mu bayobozi b’igisirikare bakomeye ba FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa, yemeje ko utu dutsiko twinjiye muri Congo.

Akomeza avuga ko ingabo za FARDC zitigeze zibarwanya, ahubwo twakomereje ahari utundi dutsiko tw’inyeshyamba zikomoka i Burundi [RED-Tabara, FOREBU na FNL], ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane imyirondoro yabo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bibaye ari ukuri nk’uko abaturage bo muri Uvira babivuga, hashobora kuvuka imirwano ikomeye hagati y’utwo dutsiko tw’inyeshyamba kandi ko ntacyo babikoraho mu gihe bagitegereje amabwiriza aturuka i Kinshasa.

Avuga ko imitwe y’inyeshyamba zikomoka mu Burundi ziri muri Congo zibarirwa mu basaga ibihumbi bitanu.  

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Ubwanditsi 18 May 2018
Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?

Ubwanditsi 04 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .
Amakuru

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Ubwanditsi 22 Apr 2016
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo
HIRYA NO HINO

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be
Amakuru

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru