Abaturage bo muri Uvira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaza ko babonye abantu igihiriri bambuka bava i Burundi bajya mu gihugu cyabo, ariko uburyo byakozwemo bukaba butaramenyekana.
Iki gihiriri cyari kigizwe n’abantu basaga 100, ngo bakaba bari bafite intwaro, bambuka umugezi berekeza muri Uvuri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo ubwo abaturage bo muri Uvira batabazaga ingabo za Congo (FARDC) ngo zitabare, nyuma yo kubona abo barwanyi baturutse mu Burundi binjiye ku butaka bwabo, ngo izi ngabo za Congo ntacyo zabikozeho.
Umuyobozi wa Teritwari ya Uvira, yagize ati “Utwo dutsiko twarushijeho kwinjira guhera ku itariki ya 19 na 20 z’uku kwezi [Ukwakira], mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi z’igitondo hinjiye akandi kadasanzwe kitwaje intwaro, bamwe bambaye imyenda ya gisirikare abandi bambaye iya gisivile, bagendaga n’amaguru bavuga ururimi rw’ikirundi, gusa si nakwemeza ko ari ingabo z’u Burundi gusa bavugaga mu Kirundi, …
Iyi radiyo ikomeza itangaza ko itabashije gutohoza ngo imenye neza niba ari Imbonerakure za Leta y’u Burundi, mu gihe ngo yageragezaga gushaka kumenya icyo ingabo z’u Burundi zibivugaho ntibyakunze.
Yagerageje kandi kuvugana n’umuyobozi wa FARDC abima amakuru, ariko umwe mu bayobozi b’igisirikare bakomeye ba FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa, yemeje ko utu dutsiko twinjiye muri Congo.
Akomeza avuga ko ingabo za FARDC zitigeze zibarwanya, ahubwo twakomereje ahari utundi dutsiko tw’inyeshyamba zikomoka i Burundi [RED-Tabara, FOREBU na FNL], ndetse ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane imyirondoro yabo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bibaye ari ukuri nk’uko abaturage bo muri Uvira babivuga, hashobora kuvuka imirwano ikomeye hagati y’utwo dutsiko tw’inyeshyamba kandi ko ntacyo babikoraho mu gihe bagitegereje amabwiriza aturuka i Kinshasa.
Avuga ko imitwe y’inyeshyamba zikomoka mu Burundi ziri muri Congo zibarirwa mu basaga ibihumbi bitanu.