Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we.
Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare 2010 haterwaga gerenade mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo kuwa 28 Gashyantare 2018 yahunze igihugu avuye mu Buhinde yererekeza muri Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2011 urukiko rwamukatiye gufungwa adahari imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa yavuze ko icyari cyamuvanye mu Buhinde ari ugushyingura umubyeyi we agahakana ibyo gucura umugambi wo gutera amagerenade.
Ati” (…) Urabona Mugenzi (Umunyamakuru) navuye mu Buhinde ngiye gushyingura umubyeyi wanjye, urumva naravuye mu Buhinde nikoreye amagurunedi, kujya gutera amagurunedi mu Rwanda no gushyingura.”
Kayumba yakomeje avuga ko igihe ibi bisasu byaterwaga ku Kicukiro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali yari mu mwiherero ku Gisenyi.
Yagize ati” Ibyo bavuga by’amagurunedi byabaye twagiye mu mwihererero ku Gisenyi na njye nari mpari.(…) Twari mu nama n’ibyo bintu byabaye. Nyuma y’iyo nama twasubiye i Kigali, nahamaze iminsi. Urumva nari gutera amagerenade maze nkahamara iyo minsi yose.”
Hari abatangabuhamya bashinja Kayumba ibyo we ahakana
Mu bimenyetso byagaragajwe harimo ubuhamya bw’abagize RNC bohererejwe na Kayumba abasaba kugirana ubufatanye na FDLR.
Mu gihe cy’urubanza rwa Rukundo Patrick uzwi nka Jean Marie Vianney Ngabonziza wahamijwe ibyaha akaba ari gukora igihano muri gereza, yemeye ko Kayumba yamwohereje we n’abandi bagize RNC, kugira ngo bajye kuganira na FDLR uburyo bakwiyunga.
Ubundi buhamya ni ubw’abafashwe bagiye mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo (RDC), bari boherejwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.
Ubwo babazwaga, aba bahishuye umugambi wa RNC wo kuba bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare, uko bafashijwe n’abayobozi bo hejuru bashinzwe ubuhuzabikorwa muri RNC (bamwe muri bo amazina yabo ari muri izi nyandiko zizoherezwa muri Afurika y’Epfo) n’uko bari bajyanywe muri RDC.
Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa.
Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.
Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa.
Bivugwa ko Kayumba yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.
Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.
Kayumba Nyamwasa yigeze kuba umugaba w’ingabo z’U Rwanda afite ipeti rya Lt. Gen kuva mu 1998 kugeza mu 2002. Uyu mugabo w’imyaka 56 yaje guhungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse yifatanyije na bagenzi be bahoze mu gisirikare cy’U Rwanda bashinga ishyaka ryitwa Rwanda National Congress (RNC).