• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Editorial 26 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rudateze kuganira na Afurika y’Epfo ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa mu biganiro biteganyijwe hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.

Minisitiri  Lindiwe yavuze ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa  yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twita (twitter), Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu bizaganirwa n’ibihugu byombi hatarimo ikibazo cya Kayumba Nyamwasa.

Ati” (…) Ikibazo cya Kayumba  n’ubundi ntikizigera na rimwe  kiba ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bigamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

Ubutumwa Amb. Olivier Nduhungirehe kuri twitter

Amagambo ya Nduhugirehe abanzirizwa no kwibaza impamvu igitangazamakuru mpuzamahanga cy’Abafaransa, RFI gifata umwanya kikawuha abatavuga rumwe na Leta y’igihugu cye kuri iyi ngingo kandi nta mwanya bazaba bafite muri ibi biganiro hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Ni ukubera iki RFI iha umwanya ibivugwa n’agatsiko k’abanyapolitiki b’agamije amabi?.”

Amb. Olivier Nduhungirehe kandi mu minsi ishize yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Aha yagize ati”  Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Kuri iyi ngingo kandi mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi gusa akavuga ko ibya Kayumba bizaba bitamuraje ishinga.

Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”

Minisitiri Sezibera avuga ko  intego nyamukuru yo guhura na mugenzi we Sisulu ari ugutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kandi ko ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa n’abandi yise abanyabyaha bashakishwa n’ubutabera.

Ati “Ibya Nyamwasa  simbizi, icyo tugomba gukora ni ugutsura umubano naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakiswa n’butabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu n ni ibindi, ntaho bihuriye.”

Ku rundi ruhande, mu myumvire ya Minisititri  Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyakemutse.

Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba  ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe n’aya Minisitiri Richard Sezibera.

Uyu mubano wazambye mu mwaka  wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.

src : Bwiza.com

2018-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Editorial 22 Jul 2018
Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Editorial 27 Nov 2018
Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Editorial 16 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester United na basore bato batsinze Arsenal
IMIKINO

Manchester United na basore bato batsinze Arsenal

Editorial 29 Feb 2016
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi
Amakuru

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Editorial 12 Jul 2021
Uganda : Abimenyereza Ubunyeshyamba Ba FDLR, Mu Bihuru Bya Kisoro
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda : Abimenyereza Ubunyeshyamba Ba FDLR, Mu Bihuru Bya Kisoro

Editorial 11 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru