Igipolisi cyo mu Karere ka Mubende mu gihugu cya Uganda cyabonye imirambo 2 y’abana b’imyaka 4 n’imyaka 2, bivugwa ko bishwe barohamishijwe mu mazi na se mbere y’uko nawe yiyahura.
Abayobozi bavuga ko abo bana babiri b’abakobwa ari Shifa Byamukama w’imyaka 4 na Zabaayo Jackline w’imyaka 2, bose bo mu giturage cya Kyakadali, mu Karere ka Mubende.
Igipolisi kandi cyabonye umurambo wa se w’aba bana witwa John Zabayo w’imyaka 30 urambaraye muri metero nkeya uvuye aho aba bana basanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha daily Monitor ikomeza ivuga.
Umuyobozi w’Igipolisi cya Mubende, Martin Okoyo, avuga ko batangiye iperereza ku rupfu rw’aba bantu mu gihe hategerejwe ibizava mu bizamini byo kwa muganga ku Bitaro by’Ikitegererezo bya Mubende, ahajyanywe imirambo kuri uyu wa Kabiri.
Ukuriye iki giturage abapfuye babagamo witwa John Mary Viviane, yatangarije itangazamakuru ko Zabayo yari abayeho mu buzima bw’ibibazo kuva umugore we yamuta akamusigira abo bana.
Ati: “Turakeka ko Zabayo yafashe icyemezo cyo kuroha abana mbere yo kwiyambura ubuzima bitewe n’ibyo yanyuragamo.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko bibabaje kuba uyu mugabo atarabanje kubegera ngo bamugire inama mbere yo gufata iki cyemezo kigayitse.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Sinabura Kunenga Cyane Uyu Muyobozi Umuntu Ajyera Ahokwiyahura Kubera Inzara Ubuyobozi Bureba Iki?