• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Editorial 09 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nkuko twari tabibamenyesheje mu  gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza, mu bice bitandukanye hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana Pierre Buyoya, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ndetse na Perezida w’u Rwanda. Muri Kirundo hakaba hagaragaye imbonerakure zagendaga zivuga ko ziteguye kwinjira Kigali zigafata Perezida Paul Kagame ari muzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibihumbi by’abaturage byaramukiye mu mihanda ya Bujumbura mu myigaragambyo yateguwe na Guverinoma y’u Burundi. Ni imyigaragambyo yitabiriwe ku bwinshi n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, abatagisimani, abamotari n’abanyonzi, batangiriye ku cyicaro cya Loni bagasoreza urugendo ku rubuga rwitiriwe ubwigenge ruri mu mujyi rwagati.

Haririmbwaga indirimbo zitandukanye nk’iyi: “Ni Buyoya wishe Ndadaye, agomba gufatwa agasubiza ibikorwa bye. Moussa Faki rekeraho kumurengera.”

Ibi byakomeje bishimangirwa n’uwungirije minisitiri w’umutekano, Tharcisse Niyongabo, wafashe ijambo mu izina rya guverinoma akagira ati: “Amagambo yose ya Moussa Fafi nta gaciro afite kubera ko yiyahe uburenganzira bwo kuvugira Afurika Yunze Ubumwe mu gihe itegeko ritabyemera. Ni abakuru ba leta bafite kuvuga ku bibazo by’uyu muryango.”

Mu majyaruguru y’igihugu mu Ntara ya Kirundo, naho habaga imyigaragambyo nk’iyi. Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure muri iyi ntara rukaba rwumvikanye rurahirira kurwanya, Pierre Buyoya, U Rwanda, Jean Minani, perezida wa CNARED, Agathon Rwasa, u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe, umuhuza Benjamin Mkapa n’abandi bose batareba neza ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Izi mbonerakure zari zambaye imyambaro ya siporo y’amabara y’icyatsi n’umutuku iriho amakomini zagiye ziturukamo, zose zambaye ingofero na bote za gisirikare, nazo zakoraga mucakamukaca ziririmba indirimbo ziteye impungenge.

Mu ndirimbo zaririmbaga, harimo ishima ubutabera bw’u Burundi kuba bwarasohoye impapuro zo guta muri yombi Buyoya n’abo bahoze bakorana ngo kuko bishe Perezida Ndadaye n’ibihumbi by’Abahutu.

Bati: “Ni ukubera Buyoya u Burundi bwagize inkambi zikusanyirizwamo abantu bakicirwamo no kuba abandi Barundi barahunze igihugu. Niba ibihugu bicumbikiye aba bicanyi bitabohereje, tuzakurikirana ibyabo n’abo bakunda.”

Izi mbonerakure zakomeje zigira ziti: “Turaha gasopo Benjamin Mkapa kubera ibogama rye ku bibazo by’u Burundi, ariko n’u Rwanda rushaka guhungabanya u Burundi. Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima. Minani, Perezida wa CNARED, Rwasa na E.U bashaka guhungabanya u Burundi, mumenye ko igihe cyarangiye. Twiyemeje kurinda perezida wacu Nkurunziza.”

Iyi myigaragambyo yabaye no mu bindi bice by’igihugu nko muri Muyinga mu majyaruguru y’uburasirazuba aho abaturage babujijwe kugira icyo bakora bagasabwa kujya mu myigaragambyo bamaganaga kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Burundi kw’Umuryango Mpuzamahanga.

Guverineri w’intara ya Muyinga nawe akaba yafashe ijambo agatanga ubutumwa ku iyicwa rya Ndadaye, aho yavuze ko ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare mu iyicwa rye bifite inshingano zo kubohereza mu Burundi bakaburanishwa.

2018-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Editorial 09 Jan 2018
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Editorial 18 Sep 2018
Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Editorial 17 Jul 2018
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018

prev
next

15 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 9, 20183:03 pm -

    NDABONA BARAKANGUTSE!!
    NIKAYA MYIGARAGABYO YO
    GUFUNGUZA ROZA KABUYE!!
    ABANTU BOSE BARAKANGUTSE
    AMASHURI ARAFUNGWA!!KABUYE WACU!!
    KABUYE ROZA ABAHE ??MPERUKA BATUBWIRA TUJYE KWIGARAMBYA
    !!

    Subiza
    • katsinono
      December 10, 20186:10 pm -

      Iyo abantu ari benshi bagenda babeshyana ukagirango barataha mu rugo rumwe. Naho iyo umwe atashye i wabo n’undi i wabo, babantu benshi uhita ubabura cyangwa bakwibagirwa maze nawe ukabibagirwa.

      Mukomeze mushukane, mubure kwihingira!!!!!!!!!!!!!!!!.

      Subiza
  2. Bk
    December 9, 20186:59 pm -

    Mbega ubujiji weeeee imbonerakure ntaho zitandukaniye ni interahamwe ngo bazaza kigali bafate president Kagame Paul ari muzima uwabashutse ibyo koko ninde isi yarinda ishira mutanarenze aho mutuye mu Burundi u Rwanda ruratera ntiruterwa Nkurunziza ari gusaza imigeri ya nyuma ari guta ibitabapfu mu kirirwa mushyigikira ubujiji bwe murabura kumuvana ku butegetsi mukajya mubyo mwazarimbukiramo bitazigera bibahira ngo agapfa kaburiwe ni impongo

    Subiza
  3. nkotanyi
    December 9, 20187:30 pm -

    hhhhhhhh . imbonerakure kure rwose zirasekeje gusa nta kindi?! I kigali wagizengo ni mu buyenzi ahari??!!!

    Subiza
  4. rukundo
    December 9, 20187:46 pm -

    Akazakurikira ibi muzakabona, ibi byose mubona numwana muto yabyibwira. Nkurunziza nabambari be ntibagisinzira,
    U Rwanda rwamaze kumurenga kandi ibyo bakora ni nkabimwe byo mucyaro, cg abantu bo hambere ya 1990, ubu subutegetsi kabisa.
    muliyi siecle tulimo sinarinzi ko haba hakiba ibintu nkibi . Aliko africa birashoboka.

    Wowe rugendo, umeze nkabo barundi basange kuko uli ikijuju, ubu uvuze iki?
    kugereranya ibitagereranya, waruziko abantu nkamwe mudatera imbere?

    Subiza
  5. Sema Halelua
    December 9, 20188:46 pm -

    Ariko Abantu Binjiji Baracyariho Kagame Se Muzamukurahe? Mugirango Urwanda Twe Turoroshe? Mwaza Mumigeri, Mungumi, Mumasasu Hose Turahari Barabashuka Ntabwoba Dufite

    Subiza
    • Sunday
      December 10, 20188:15 am -

      Ntabwoba mufite? Kombona ubwoba mufite byinshi? Bazamufata. Ikigari baruzuye ukuyeho nyine barinze command. Watch the space

      Subiza
      • Jay
        December 10, 20189:19 am -

        Abarundi rwose muri umuti wamenyo, Kigali c ba shahu muzi ngo ni agakomine kiwanyu? izo mbonerakure nako interahamwe za nkurumbi burya rero umuheto woshya umwambi bitari bujyane, agapfa kaburiwe n’impongobidatinze nti muzasanga mwaribeshye!

        Subiza
  6. bigabo
    December 10, 201811:09 am -

    Mbonerakure (Nterahamwe) mumeze nk’imbwa zimokera ku biziriko, ikosa rito muzakora ni ukurenga umupaka maze muzarebe ako imbwa yaboneye kumugezi, igihugu cyanyu tuzagitera imetero ikigoroba kimwe ntimuzamenya ikibakubise mwa misega mwe !!

    Subiza
    • katsinono
      December 10, 20183:04 pm -

      KARIBU SANA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ubwo muhaze ibijumba.

      Subiza
  7. katsinono
    December 10, 20183:08 pm -

    MUZADUHE AMAHIRWE MWAMBUKE AKANYARU MAZE DUKEMURE IBIBAZO. AMAKIMBIRANE AVEHO BURUNDU.

    Subiza
    • Sunday
      December 11, 20186:23 am -

      Kobari imbere murwanda. Intambara suguhubuka ahubwo nisiyasa. Just watch you will see.

      Subiza
  8. katsinono
    December 10, 20183:10 pm -

    UZIKO BAMENYA GUSETSA N’UVUYE GUTA NYINA. BARI MU ISI Y’IKIRUNDI.

    Subiza
  9. Ntare Rushatsi
    December 10, 201811:16 pm -

    Reka rero bantu mbibwirire.
    Mu mwaka wa 2008 nigeze kwerekwa ndi mugihugu cyuburundi
    Narindi mumidoka ya Land cruiser nshakisha umuntu uwariwo wese waba ari muzima ntitaye kubwoko bwe.
    Uburundi bwari bwarabaye ibihuru nkomeza kugenda mburumuntu.
    Yewe nta nimbwa nta ninyoni.
    Maze kunanirwa ndimuri gahunda yo gusubira inyuma,mbona umugabo ntavuga (izina) yicaye mubyatsi hafi yumuhanda. Ndikanga mva mumodoka mfungura inyuma nkuramwo ingoma yu Burundi .nti Yewe wa muntu we.nti Uburundi nubwawe.
    Akenshi ibyo nerekwa bibaho.
    Aya ma gambo nimyigaragambyo ndeba hano.nibyanonaha. ibisigaye muzabyibonera kandi mbabajwe nabategekwa kwigaragambya batazi ni mpamvu ahubwo babitewe nubwoba cg se agahato.
    Yewe muntu ushidikanya u zabeho wirebere.
    Muraka kanya nimwitoze kwanga harigihe kizagera mugatozwa mukanerekwa urukundo nubu muntu. .
    Ngaho ni mukomeze mwiruke,mutukane, mwice abo murusha imbaraga.
    Ariko nyamara wa mwana yicishije ibuye golliatI.inkuru izakomeza…
    Ndabashimiye

    Subiza
  10. humura
    December 11, 20189:22 am -

    Ark imbonerakure zirasetsa pe ngo murashaka kugira gute gusa wenda igihe cyaba ariki ngo Burundi ihinduke umuyonga nimba mwumva mubishaka nimukore ikosa rimwe gusa murenge akanyaru murebe ikintu kibabaho

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru