Nkuko twari tabibamenyesheje mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza, mu bice bitandukanye hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana Pierre Buyoya, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ndetse na Perezida w’u Rwanda. Muri Kirundo hakaba hagaragaye imbonerakure zagendaga zivuga ko ziteguye kwinjira Kigali zigafata Perezida Paul Kagame ari muzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibihumbi by’abaturage byaramukiye mu mihanda ya Bujumbura mu myigaragambyo yateguwe na Guverinoma y’u Burundi. Ni imyigaragambyo yitabiriwe ku bwinshi n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, abatagisimani, abamotari n’abanyonzi, batangiriye ku cyicaro cya Loni bagasoreza urugendo ku rubuga rwitiriwe ubwigenge ruri mu mujyi rwagati.
Haririmbwaga indirimbo zitandukanye nk’iyi: “Ni Buyoya wishe Ndadaye, agomba gufatwa agasubiza ibikorwa bye. Moussa Faki rekeraho kumurengera.”
Ibi byakomeje bishimangirwa n’uwungirije minisitiri w’umutekano, Tharcisse Niyongabo, wafashe ijambo mu izina rya guverinoma akagira ati: “Amagambo yose ya Moussa Fafi nta gaciro afite kubera ko yiyahe uburenganzira bwo kuvugira Afurika Yunze Ubumwe mu gihe itegeko ritabyemera. Ni abakuru ba leta bafite kuvuga ku bibazo by’uyu muryango.”
Mu majyaruguru y’igihugu mu Ntara ya Kirundo, naho habaga imyigaragambyo nk’iyi. Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure muri iyi ntara rukaba rwumvikanye rurahirira kurwanya, Pierre Buyoya, U Rwanda, Jean Minani, perezida wa CNARED, Agathon Rwasa, u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe, umuhuza Benjamin Mkapa n’abandi bose batareba neza ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Izi mbonerakure zari zambaye imyambaro ya siporo y’amabara y’icyatsi n’umutuku iriho amakomini zagiye ziturukamo, zose zambaye ingofero na bote za gisirikare, nazo zakoraga mucakamukaca ziririmba indirimbo ziteye impungenge.
Mu ndirimbo zaririmbaga, harimo ishima ubutabera bw’u Burundi kuba bwarasohoye impapuro zo guta muri yombi Buyoya n’abo bahoze bakorana ngo kuko bishe Perezida Ndadaye n’ibihumbi by’Abahutu.
Bati: “Ni ukubera Buyoya u Burundi bwagize inkambi zikusanyirizwamo abantu bakicirwamo no kuba abandi Barundi barahunze igihugu. Niba ibihugu bicumbikiye aba bicanyi bitabohereje, tuzakurikirana ibyabo n’abo bakunda.”
Izi mbonerakure zakomeje zigira ziti: “Turaha gasopo Benjamin Mkapa kubera ibogama rye ku bibazo by’u Burundi, ariko n’u Rwanda rushaka guhungabanya u Burundi. Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima. Minani, Perezida wa CNARED, Rwasa na E.U bashaka guhungabanya u Burundi, mumenye ko igihe cyarangiye. Twiyemeje kurinda perezida wacu Nkurunziza.”
Iyi myigaragambyo yabaye no mu bindi bice by’igihugu nko muri Muyinga mu majyaruguru y’uburasirazuba aho abaturage babujijwe kugira icyo bakora bagasabwa kujya mu myigaragambyo bamaganaga kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Burundi kw’Umuryango Mpuzamahanga.
Guverineri w’intara ya Muyinga nawe akaba yafashe ijambo agatanga ubutumwa ku iyicwa rya Ndadaye, aho yavuze ko ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare mu iyicwa rye bifite inshingano zo kubohereza mu Burundi bakaburanishwa.
RUGENDO
NDABONA BARAKANGUTSE!!
NIKAYA MYIGARAGABYO YO
GUFUNGUZA ROZA KABUYE!!
ABANTU BOSE BARAKANGUTSE
AMASHURI ARAFUNGWA!!KABUYE WACU!!
KABUYE ROZA ABAHE ??MPERUKA BATUBWIRA TUJYE KWIGARAMBYA
!!
katsinono
Iyo abantu ari benshi bagenda babeshyana ukagirango barataha mu rugo rumwe. Naho iyo umwe atashye i wabo n’undi i wabo, babantu benshi uhita ubabura cyangwa bakwibagirwa maze nawe ukabibagirwa.
Mukomeze mushukane, mubure kwihingira!!!!!!!!!!!!!!!!.
Bk
Mbega ubujiji weeeee imbonerakure ntaho zitandukaniye ni interahamwe ngo bazaza kigali bafate president Kagame Paul ari muzima uwabashutse ibyo koko ninde isi yarinda ishira mutanarenze aho mutuye mu Burundi u Rwanda ruratera ntiruterwa Nkurunziza ari gusaza imigeri ya nyuma ari guta ibitabapfu mu kirirwa mushyigikira ubujiji bwe murabura kumuvana ku butegetsi mukajya mubyo mwazarimbukiramo bitazigera bibahira ngo agapfa kaburiwe ni impongo
nkotanyi
hhhhhhhh . imbonerakure kure rwose zirasekeje gusa nta kindi?! I kigali wagizengo ni mu buyenzi ahari??!!!
rukundo
Akazakurikira ibi muzakabona, ibi byose mubona numwana muto yabyibwira. Nkurunziza nabambari be ntibagisinzira,
U Rwanda rwamaze kumurenga kandi ibyo bakora ni nkabimwe byo mucyaro, cg abantu bo hambere ya 1990, ubu subutegetsi kabisa.
muliyi siecle tulimo sinarinzi ko haba hakiba ibintu nkibi . Aliko africa birashoboka.
Wowe rugendo, umeze nkabo barundi basange kuko uli ikijuju, ubu uvuze iki?
kugereranya ibitagereranya, waruziko abantu nkamwe mudatera imbere?
Sema Halelua
Ariko Abantu Binjiji Baracyariho Kagame Se Muzamukurahe? Mugirango Urwanda Twe Turoroshe? Mwaza Mumigeri, Mungumi, Mumasasu Hose Turahari Barabashuka Ntabwoba Dufite
Sunday
Ntabwoba mufite? Kombona ubwoba mufite byinshi? Bazamufata. Ikigari baruzuye ukuyeho nyine barinze command. Watch the space
Jay
Abarundi rwose muri umuti wamenyo, Kigali c ba shahu muzi ngo ni agakomine kiwanyu? izo mbonerakure nako interahamwe za nkurumbi burya rero umuheto woshya umwambi bitari bujyane, agapfa kaburiwe n’impongobidatinze nti muzasanga mwaribeshye!
bigabo
Mbonerakure (Nterahamwe) mumeze nk’imbwa zimokera ku biziriko, ikosa rito muzakora ni ukurenga umupaka maze muzarebe ako imbwa yaboneye kumugezi, igihugu cyanyu tuzagitera imetero ikigoroba kimwe ntimuzamenya ikibakubise mwa misega mwe !!
katsinono
KARIBU SANA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ubwo muhaze ibijumba.
katsinono
MUZADUHE AMAHIRWE MWAMBUKE AKANYARU MAZE DUKEMURE IBIBAZO. AMAKIMBIRANE AVEHO BURUNDU.
Sunday
Kobari imbere murwanda. Intambara suguhubuka ahubwo nisiyasa. Just watch you will see.
katsinono
UZIKO BAMENYA GUSETSA N’UVUYE GUTA NYINA. BARI MU ISI Y’IKIRUNDI.
Ntare Rushatsi
Reka rero bantu mbibwirire.
Mu mwaka wa 2008 nigeze kwerekwa ndi mugihugu cyuburundi
Narindi mumidoka ya Land cruiser nshakisha umuntu uwariwo wese waba ari muzima ntitaye kubwoko bwe.
Uburundi bwari bwarabaye ibihuru nkomeza kugenda mburumuntu.
Yewe nta nimbwa nta ninyoni.
Maze kunanirwa ndimuri gahunda yo gusubira inyuma,mbona umugabo ntavuga (izina) yicaye mubyatsi hafi yumuhanda. Ndikanga mva mumodoka mfungura inyuma nkuramwo ingoma yu Burundi .nti Yewe wa muntu we.nti Uburundi nubwawe.
Akenshi ibyo nerekwa bibaho.
Aya ma gambo nimyigaragambyo ndeba hano.nibyanonaha. ibisigaye muzabyibonera kandi mbabajwe nabategekwa kwigaragambya batazi ni mpamvu ahubwo babitewe nubwoba cg se agahato.
Yewe muntu ushidikanya u zabeho wirebere.
Muraka kanya nimwitoze kwanga harigihe kizagera mugatozwa mukanerekwa urukundo nubu muntu. .
Ngaho ni mukomeze mwiruke,mutukane, mwice abo murusha imbaraga.
Ariko nyamara wa mwana yicishije ibuye golliatI.inkuru izakomeza…
Ndabashimiye
humura
Ark imbonerakure zirasetsa pe ngo murashaka kugira gute gusa wenda igihe cyaba ariki ngo Burundi ihinduke umuyonga nimba mwumva mubishaka nimukore ikosa rimwe gusa murenge akanyaru murebe ikintu kibabaho