Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivangire muri gahunda ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Inama y’igihugu y’Umushyikirano aho Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo birimo umubano na Africa y’Epfo, igitutu kivugwa ku butabera ku rubanza rwa ba Rwigara, imikoranire mu bihugu bigize EAC, Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ayoboye n’ibindi…
Ku mubano na Africa y’Epfo yavuze ko ikibazo atari u Rwanda, ahubwo ari yo icumbikiye abakatiwe n’inkiko mu Rwanda kubera ibyaha, kandi bafite umugambi mubi ku Rwanda, ndetse no kuba inzego zimwe muri Africa y’Epfo zumva zikemera ibivugwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Yatanze urugero rwo kuba hari abayobozi muri Africa y’Epfo bavuga ku mubano n’u Rwanda bahereye ku byanditswe kuri Twitter na David Himbara, umwemu barwanya Leta y’u Rwanda uba mu mahanga.
Yavuze kandi ko atangazwa no kubona hari ibinyamakuru byanditse ko ikinyamakuru Rushyashya cyavuzwe muri iki kibazo ari icye. Ibintu ngo bidafite ishingiro.
Akavuga ko ibi atari ibintu igihugu gikwiye gushingira mu mubano n’ikindi.
Yabajijwe ku bivugwa ko hari igitutu cyashyizwe ku butabera bw’u Rwanda kugira ngo Diane Rwigara na nyina bagirwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho.
Abavuga ibi babihera ko hari bamwe mu basenateri mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, imiryango mpuzamahanga inyuranye n’abantu ku giti cyabo bagiye bavuga ko Diane Rwigara na nyina ibyo baregwa bishingiye kuri Politiki. Nyuma bakaza kugirwa abere.
Perezida Paul Kagame yasubije umunyamakuru wa RBA wari ubajije iki kibazo ati “igitutu kiva kuri inde? Ni inde uri mu mwanya wo kugira uwo ashyiraho igitutu kuri iki kibazo. Simuzi.”
Yakomeje ati “Icyo nzi ni kimwe, ni uko igitutu kidakora kuri twe, ntidukorera ku gitutu cy’uwo ari we wese.”
Yavuze ko ibihugu byose ku isi bifite inzego z’ubutabera, ko n’aho inzego z’ubutabera zivanze n’iza politiki usanga bidakurura abantu benshi nko mu Rwanda.
Ati “Impamvu ni uko Jenoside atari umushinga watangiriye mu Rwanda ngo urangirire mu Rwanda, ifite amateka mu bukoroni, mu madini no muri politiki mu isi, muri iki gihe bwo hajemo n’abitwa ko barengera uburenganzira bwa muntu.”
Yasobanuye ko byose bica mu itangazamakuru ry’ibihugu birimo ibiteye imbere riba rifite uruhande ribogamiyeho nubwo ryitwa ko ryigenga.
Ngo iri tangazamakuru rikoresha imbaraga zaryo mu kurengera ibyo bihugu rivuga nabi u Rwanda rikingira ikibaba ibyo bihugu ngo bitabazwa Jenoside.
Avuga ko Jenoside ifite imizi hanze y’u Rwanda, ko ariyo mpamvu ibyo mu Rwanda byose buri gihe biba ingingo ikomeye henshi mu mahanga.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivangire muri gahunda ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.
Yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije niba imyitozo ingabo z’igihugu zimazemo iminsi ntaho yaba ihuriye no kwitegura urugamba kubera agatotsi rumaze iminsi rufitanye na bimwe mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na Uganda.
Perezida Kagame yavuze ko ntaho bihuriye kuko iyo myitozo yo mu rwego rwo hejuru isanzwe ikorwa. Ariko yanaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abashaka gushotora u Rwanda ko n’ubwo u Rwanda rutazabasubiza ariko ruhora rwiteguye uwaruteramo ibuye.
Yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwahuye n’ibizazane ndetse n’ibigeragezo haba ibishingiye kuri politiki cyangwa ku ntambara kandi byose rwarabitsinze, akemeza ko hari isomo byasize.
Yagize ati “Ugendeye ku mateka yacu ntitujenjeka ku bintu birebana n’umutekano wacu. Ugukubise kenshi akumara ubwoba, isomo twararibonye. Ntidushaka kwisanga twananiwe kwicungira umutekano, haba mu bibazo binini cyangwa bito.”
Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rukikijwe n’abanzi bihishe mu bagizi ba nabi, haba mu karere cyanywa kure, bose barajwe ishinga no kurusenya.
Ati “Akazi kacu karoroshye, si ukwivanga mu by’abandi. Twebwe tureba ibyacu kandi tukabyikemurira ndetse n’abadukanga turabihorera, tugakomeza ibyo twarimo. Ntabwo tugikeneye kwambuka imipaka, twabikoze kera kuko ari yo mahitamo twari dufite ariko ubu ntibishoboka.”
Perezida Kagame wagaragaje ukwerura mu bisubizo bye, yavuze ko bigaragara ko ibihugu nk’u Burundi byahisemo kugira u Rwanda nk’ikibazo cyarwo, bitewe n’urwiyenzo iki gihugu cyakomeje kugaragaza. Ariko Perezida yavuze ko igisubizo ari kimwe ari ugukomeza gukora ibyarwo.
Gusa yizeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka iterambere ry’akarere ndetse no gukorana n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kugira ngo ibibazo bikemuke.
Perezida Kagame yahishuye kandi ko hari abantu bavuga ko u Rwanda n’u Burundi bitari bikwiye kujya muri uyu muryango, hakaba n’abarenga bakavuga ko ruri mu muryango rutabishaka.
Yabinyomoje avuga ko kuba u Rwanda ruri muri uyu muryango atari impuhwe z’uwo ari we wese kuko kuba muri EAC ari inyungu z’abanyamuryango bose kurusha uko zari inyungu za bamwe.
Rwakimanzi
Presida asubiza neza. Uwitwa Nduhungirehe azavanwemo kuko ni kidobya
Sunday
Asubiza neza? Kombona yavuze ubusa ahubwo yerekanako ubwoba aribwinshi
Salvator
@ Sunday
Ariko ubwo Kagame abaye afite ubwoba bwinshi nkawe waba ufite iki aho waba ubarizwa hose haba mu Rwanda, mu buhungiro, mu mashyamba cyangwa mu mwobo w’inyaga?!!!
katsinono
Our President azi ibyo avuga. Bigize uwo bidashimisha uwo yavuga ibye.
Sunday
At least you have some understanding
Sunday
Ndi munda murwanda. Uzambona twigijeyo kagome umwaka Utaha