Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabajijwe niba mu gihe u Burundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rubushotora rushaka kubutera bushobora gufata icyemezo cyo gutanga u Rwanda bukarutera, ndetse agira icyo abwira Abanyarwanda bari mu Burundi muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Ni mu kiganiro cyateguwe na Televiziyo y’u Burundi mu cyumweru gishize cyari kigamije gushyira umucyo ku kibazo cy’imibanire mibi ikomeje kugaragara hagati y’u Burundi n’u Rwanda aho umunyamakuru yaje kumubaza ati: “Mbese u Rwanda rukomeje gushotora u Burundi nk’uko mubivuga, mubona u Burundi bushobora kurutanga bikarwana?”
Yasubije agira ati: “Nakubwiye ko ahahise byabaye. Twebwe turasaba Imana ngo harabaye ntihakabe hapfa imbwa n’imbeba hakira umwami n’ingoma. Ntitubishaka tubyamaganira kure, turanasenga tuti Mana turinde ikintu cyose cyitwa intambara kuko intambara ntiyubaka irasenya”
Yakomeje avuga ko ubundi habaho intambara n’urugamba. Ati: “Twebwe twaba tugiye ku rugamba. Urugamba ni igihe urwanira ikintu cy’ukuri. Muri icyo gihe rero iyo byageze ugaterwa nturera amaboko. Ugomba kurwanira igihugu cyawe, ukarwanira ituze n’umutekano w’abanyagihugu…dufite byose uhereye ku Mana duhereye no ku bantu.”
Umunyamakuru yumvise atari gusubiza ikibazo yamubajije neza arongera akimusubiriramo amubaza niba u Burundi niba buvuga ko u Rwanda rushaka kubutera bushobora kurutanga bukarutera, maze mu gusubiza agira ati: “Oya ibyo kurutanga uwo mugambi ni ukuri mu Burundi nta wuhari, nta wuvugwa, ntihagire n’uwurota nawurota ntazawurotorerwe. Umugambi koko ni ugukomeza imyiteguro..twebwe rero twarazitiye mu buryo bwinshi. Sinabikubwira ahangaha, ariko hafashwe ingamba nyinshi nyinshi cyane zituma igihugu cyacu gicungwa hasi no hejuru, mu mazi no ku isi ku mbibi zose” .
Umuvugizi wa perezida w’u Burundi yanabajijwe icyo yabwira Abanyarwanda baba mu Burundi ndetse n’Abarundi baba mu Rwanda, asubiza agira ati: “Ubwa mbere ho ni ukubahumuriza. Cyane cyane Abanyarwanda baba mu Burundi ntibazatekereze ngo uumwana w’imbeba azira urwango rwa nyina nta n’umwe uzabahora amagambo mabi, amagambo yo gushotorana, amagambo yo gutukana..imyifatire igayitse y’abayobozi babo, nta n’umwe uzazizira. Batekane, umutekano mu gihugu urahagije, umutekano ni kuri bose….”
Yagize n’icyo abwira Abarundi bari mu Rwanda agira ati: “Abarundi bari mu Rwanda cyane cyane tubahanura gutaha mu Burundi. Nta muntu wakwifuza kujya mu muriro hariho ijuru twebwe twemera Imana. Mu Burundi ni heza cyane hari amahoro, hari byose, hari n’ibitagishobora kugera mu Rwanda kera byahageraga nibataha mu Burundi bazabihasanga bakwitahira.”
Ubutaha tuzabagezaho ibindi byavugiwe muri iki kiganiro cyari cyanatumiwemo Umurundikazi uvuga ko yabaye mu Rwanda kugeza nyuma y’intambara ubwo yatahukaga wumvikanisha kwivuguruza mu byo atangaza nk’aho atangira avuga ko u Burundi n’u Rwanda byari ibihugu bibanye neza bikarangira avuga ko Abarundi batigeze bahabwa agaciro mu Rwanda ndetse n’icyo uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza avuga ku waba waratangiye ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi.