Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo, ashimangira ko biteye isoni kumubona ashyiriye Imana abaturage yamuhaye kuyobora barwaye bwaki.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2019, mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yavuze ko kuyobora abantu bameze nabi wowe umeze neza, biteye isoni.
Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.”
Yakomeje avuga ko iterambere rirambye rikwiye gushingira ku ndangagaciro y’imikorere hagati y’abayobozi n’abayoborwa.
Ati “Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora.”
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, ageza ijambo kubitabiriye amasengesho
Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka ko umuntu yinjizwamo ibintu adashaka, ahubwo kuva mu nzego z’ibanze buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ze guhindura ubuzima bwe.
Kagame yagarutse ku bana boherezwa hanze guhaha ubumenyi, bakazana imico yo hanze itari myiza.
Yavuze imwe muri iyo nko kunywa ibiyobyabwenge, gusuzugura, kutumvira n’ibindi, ashimangira ko atari byiza kuko na ba nyira byo basigaye barabirambiwe.
Ati “Ab’ahandi tumaze kubona ko na bo batameze neza. Hari aho abantu benshi hanze basigaye bifuza ibyo Afurika n’u Rwanda bifite. Baturwanyaga mu myaka ishize none [ibyacu] ubu nibyo bakeneye iwabo. Umuco wo kwiyubaka, kumva ko n’ibyacu ari byiza n’ibitari ibyiza twabihindura cyangwa se ibyari byiza bidahambaye twabihindura byiza biri mu bushobozi bwacu hano iwacu. Nta mpamvu yo kwiyanga.”
Yongeyeho ati “Abana bacu twohereza mu mahanga, tubohereza ngo bajye guhaha ubumenyi ntabwo bakwiye gutahana imico imwe itari inyarwanda, itari inyafurika. Bakwiriye kuyirekera aho iri, bagatahana ibiteza imbere umuco wacu, ibiteza imbere abanyarwanda.”