Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’umunsi umwe, abimburira abandi bayobozi bakuru bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Sezibera Richard.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Nguema agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse bakaza kuganira n’itangazamakuru.
Nyuma ya saa sita kandi arasura Ingoro ivuga ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Biteganyijwe ko impande zombi zirashyira umukono ku masezerano atatu, arimo agena imikorere ya komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi, amasezerano ku bufatanye mu bya dipolomasi n’amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2014, aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Guinée Equatoriale ni igihugu cyabonye ubwigenge ahagana mu 1968 kibukuye kuri Espagne. Kiri mu bikize kuri uyu mugabane ahanini biturutse ku bucukuzi bwa Peteroli.
Perezida Obiang Nguema w’imyaka 76 yagiye ku butegetsi mu 1979, asimbuye Francisco Macías Nguema.