Insoresore zisaga 50 zo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuri uyu wa Mbere zatawe muri yombi n’igipolisi ubwo zasatiraga ahakorera inteko ishinga amategeko zigiye gusaba Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga gusaba u Bwongereza kurekeraho kwivanga mu bibazo bya Uganda.
Igipolisi kiravuga ko aba batawe muri yombi kubera gutegura igikorwa kitemewe n’amategeko.
Izi nsoresore zari ziganjemo izambaye imyambaro y’umuhondo, ibara ry’ishyaka NRM, zari zishyiriye umukuru w’inteko ishinga amategeko urwandiko bamaganamo ikiganiro mpaka giherutse kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ku bibazo bijyanye na demokarasi, imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Uganda.
Bakavuga ko igikorwa cy’abagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza cyo kwivanga mu bibazo bya politiki bya Uganda bibangamiye ubusugire bw’igihugu.
Iyi nkuru dukesha urubuga Softpower rwegereye Guverinoma ya Uganda iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere itsinda ry’abapolisi ryahanganiye bikomeye n’izi nsoresore za NRM ku marembo y’Inteko Ishinga Amategeko zishaka kubonana na Rebecca Kadaga.
Umwe muri izi nsoresore avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ntabwo twaje hano ngo tuzanywe n’ubugizi bwa nabi. Icyo tudashaka ni uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresha abanyamahanga mu kwivanga mu bibazo byacu.”
Undi we yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda buhishe zirimo izo kuvoma umutungo kamere wa Uganda.
Nyuma yaho, biravugwa ko ushinzwe itangazamakuru mu nteko, Chris Obore, yaje kubonana n’izo nsoresore hanze y’inteko agashyikirizwa inyandiko yijeje ko ashyikiriza umuyobozi w’inteko.
Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Kampala, ASP Luke Owoyesigire aravuga ko izi nsoresore zisaga 50 zatawe muri yombi zifungiye kuri station ya polisi ya Kampala.
Mu cyumweru gishize abandi basore batatu bo muri NRM batawe muri yombi n’igipolisi bafatiwe kuri ambasade y’u bwongereza bigaragambya ku mpamvu nk’izi.
Muri iki cyumweru gishize kandi nibwo umudepite Dr Paul Williams wo mu bwongereza wari muri icyo kiganirompaka, yavuze ko uko abibona ndetse n’uko abaturage b’u Bwongereza babibona, demokarasi n’ubwisanzure bwa komisiyo y’amatora muri Uganda bibangamiwe n’ubuyobozi bwa Perezida Museveni.
Yavuze ko ubwisanzure n’uburenganzira bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) bakomeje gutotezwa ndetse benshi bagakorerwa iyicarubozo abadepite b’u bwongereza nk’inshuti za Uganda bakaba bakeneye amahirwe yo kubiganiraho.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Banange Ebintu Sibyangu
http://www.musenge50@gmail.com