• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Ubwanditsi 27 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yitabiraga ibirori byo kwakira Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali wasimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Kambanda mu ijambo rye yavuze ko mu byo yifuza kugeraho ubwo azaba ayoboye Arikidiyosezi ya Kigali harimo no kubaka Katederali nshya.

Ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”

Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel.

Perezida Kagame yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Perezida Kagame kandi yashimye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, asaba ko wakomeza hagamije amahoro n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Mu 2017 nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican agirana ibiganiro na Papa Francis, byasize Kiliziya isabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe n’abayoboke bayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko byateje imbere umubano mwiza kandi ko bifuza ko ukomeza.

Yagize ati “Ibyo twarabishimye, turashimira Papa ko yashishoje bityo ibi byose bigashoboka kandi ku buryo bwo kudufasha kongera kubaka igihugu cyacu, umuryango nyarwanda. Iyi ntambwe ikomeye yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’igihugu cyacu n’izindi nzego irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.”

Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali

Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu 2013. Yabaye aragijwe n’iyo diyosezi mu gihe itarabona umushumba wayo.

Abaye umushumba wa gatatu uyoboye Arikidiyosezi ya Kigali kuva yashingwa mu 1976.

2019-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye  na  Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 04 Apr 2024
 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Dec 2022

2 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    January 27, 20194:10 pm -

    ARIKO. HARIBYO NIBAZA
    BIKANYOBERA
    BA. PREZIDA BAHEMBWA
    AMAFARANGA ANGAHE?
    IBINTU BATANGA MBONA
    BYABA BIHABANYE NIMISHAHARA
    YABO. UBWOSE ANDI BAYAKURAHEHE???

    Subiza
  2. niyogihozo
    January 28, 20196:58 am -

    Nyagasani asingingizwe ku bw’umushumba yadutoreye, utarumanda ntiyigande. Tumuhaye impundu kandi tumuri inyuma mu migambi myiza adufitiye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri
Mu Rwanda

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Ubwanditsi 09 May 2017
Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones  mu kugeza amaraso ku barwayi
Mu Mahanga

Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku barwayi

Ubwanditsi 15 Oct 2016
Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame
POLITIKI

Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru