• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Editorial 25 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda babiri bageze mu Rwanda bahunze abasirikare ba Uganda, nyuma y’uko babateye mu ngo zabo bashaka kureba ko na ntwaro babitse.

Aba bantu bakoreraga ubucuruzi muri Uganda, mu gihe cy’imyaka ine, bavuze ko bagabweho igitero n’abasirikare bo mu mutwe wa Military Police, ijagajaga inzu bakoreramo ngo ishaka imbunda ariko iraheba.

Umugabo tutangaje amazina ye kubera impamvu ze z’umutekano, yavuze ko ubusanzwe afite umuryango we mu Rwanda ariko yari amaze imyaka ine n’umuvandimwe we muri iki gihugu bacuruza.

Ati “Ndi umuntu wacururizaga muri Uganda, aho nari mpafite iduka, ubwo najyaga mu Mujyi wa Kampala kurangura, nibwo abasirikare baje iwanjye bavuga ko ndi maneko w’u Rwanda baza kunsaka bakoresheje Military Police ariko basanga ntahari”.

“Bahasanze umuvandimwe wanjye twakoranaga, nibwo yababwiye ko nagiye kurangura ariko binjira mu nzu barasaka ibintu byose bashaka imbunda babura ikintu na kimwe.”

Aba basirikare ngo basize babwiye umuvandimwe we ko ari uyu mugabo bashakaga. Uyu munyarwanda yavuze ko aba basirikare babwiye uyu muvandimwe we ko bazagaruka kureba ko yagarutse.

Ati “Umuvandimwe wanjye ambwiye ko baje banshaka, nahise mpungira mu Rwanda kuko numvaga ko ubuzima bwanjye bushobora kujya mukaga.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda nibwo yabwiye umuvandimwe we ko agurisha ibyo bari bafiteyo byose, ubu bose bagarutse mu Rwanda.

Yatangaje ko hari amakuru yamenye ko bashakaga kuzamufata ngo bamukorere iyicarubozo, bikaba ari byo byatumye ahunga.

Abanyarwanda bari muri Uganda bafite impungenge

Uyu muturage yavuze ko abanyarwanda bari muri Uganda, bahangayitse kuko ubwe ari umusivili wikoreraga akazi k’ubucuruzi.

Ati “Hariyo abanyarwanda benshi barengana, icyo gihe baza kunsaka hari undi munyarwanda bajyanye, iyo uriyo uri umunyarwanda baraza bakagufata uko bashatse, iyo basanze amakuru bagushakaho ntayo ufite kukurekura baguca amafaranga, bahera muri miliyoni 5 z’amashilingi.”

Ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, gikomeje gufata indi ntera, aho ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byose usanga bikorwa n’inzego z’umutekano cyane cyane urw’iperereza (CMI).

Tariki 23 Gashyantare uyu mwaka, Muhawenimana Damascène utuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, ni umwe muri abo banyarwanda wari umaze amezi abiri afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko, anapfutse ku mutwe n’inzego z’iperereza mu Mujyi wa Kampala wageze mu Rwanda.

Yavuze ko iyicarubozo yakorerwaga kubera ko ari umunyarwanda, yarikorewe n’abantu bavuga Ikinyarwanda, akeka ko ari abanyarwanda barwanya u Rwanda bakorana n’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), mu guhohotera abo bita ‘Intasi za Kagame’.

Aba banyarwanda bariyongera ku bandi bakomeje kugarurwa mu Rwanda bahonotse iyicarubozo n’ihohoterwa bakorerwaga muri gereza za Uganda. Hari kandi n’abatawe muri yombi kugeza n’uyu munsi baburiwe irengero.

2019-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Editorial 29 May 2019
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Editorial 03 Sep 2020
Burundi : Imbonerakure zahitanye Barutwanayo wari Umuyobozi wa Komini zimuteraguye ibyuma

Burundi : Imbonerakure zahitanye Barutwanayo wari Umuyobozi wa Komini zimuteraguye ibyuma

Editorial 30 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    February 26, 20193:41 pm -

    NIBAZE IWABO UBUNDI BAKORA IKI MU BUGANDE !!KABAREBE ATI KUKI BAJYA GUHUNAHUNA BABA BASHAKA IKI??NIBAZE MU GIHUGU CYABO BAKORE UBWO BUCURUZI !!NONESE UBUGANDE BUBABUZA KUTAHA IWABO!!????BOSE BABACYURE BAZE TWUBAKE U RWANDA RWACU!!BAREKE GUHUNAHUNA NKUKO GENERAL KABAREBE YABIVUZE!!IBI BIRUMVIKANA!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame
POLITIKI

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Editorial 04 Jun 2017
APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports

Editorial 26 Feb 2024
Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Mu Mahanga

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Editorial 16 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru