Seth Sendashonga wari utuye muri Kenya akaba yaragize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro y’Arusha k’uruhande rwa RPF-Inkotanyi, afatanije na Bizimungu Pasteur, Patrick Mazimpaka, Jack Bihozagara n’abandi.. banyapolitiki bari bakuru muri FPR, yaje gutatira igihango nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, atangira gusebya Inkotanyi ko zica Abahutu, afatanyije na Twagiramungu na Col. Rizinde Theonetse nawe wari muri RPA. Nyuma baje guhunga igihugu Col.Rizinde na Sendashonga bombi biciwe muri Kenya, ubwo bari baratangiye kugambanira u Rwanda bafatanije na Uganda.
Bivugwa ko kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 1998 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Seth Sendashonga yishwe arashwe ubwo yari kumwe mu modoka imwe n’umugore we batashye aho babaga nk’impunzi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ariko umugore we ararokoka.
Col. Theoneste Rizinde we yishwe yamaze gutegura ibirego kuri RPF avuga ko ariyo yahanuye indege ya Habyarimana ko ndetse Rizinde ubwe yabigizemo uruhare nk’umusilikare mukuru wari kuruhande rw’Inkotanyi akaba yarabaye no mu ngabo za Habyarimana ngo kuko ariwe wari uzi uyu mugambi kandi azi n’ikerekezo indege ya habyarimana akatiramo mbere y’uko yururuka kukibuga cy’indege I Kanombe.
Sendashonga Seth , wari warabaye muri Guverinoma y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe amaze iminsi mu biganiro byari bigamije gutegura igitero hifashishije ingufu za gisirikare ku Rwanda mu mugambi wo gukuraho Leta yagiye ahunze. Uyu mugambi akaba yari awufatanyije na Col. Rizinde.
Hari hashize iminsi mike Sendashonga abonye abaterankunga muri iyo ntambara yateguraga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.
Ku mapaji ya 366 na 367 y’icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier avuga ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana.
Prunier avuga ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.
Agira ati “Sendashonga yarambwiye ngo nanjye ngomba kwigaragaza. Buri wese yifashisha imbunda kugira ngo azagire amahirwe yo kwicara ku meza y’ibiganiro umunsi umwe.
Ndamutse nkomeje kwanga imbunda hari igihe cyazagera nkagaragara nk’aho ntacyo mvuze.”
Inama ya Sendashonga na Uganda yari yitabiriwe na bamwe mu basirikare bakuru muri icyo gihugu barimo na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh.
Sendashonga yari yemerewe ahantu ingabo ze zizitoreza muri Tanzania, dore ko abasaga 600 mu ngabo zahoze ari iza Habyarimana bari biyemeje kumujya inyuma nkuko byanditswe mu IGIHE.
Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni , Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino. Mu minsi mike yakurikiyeho, Seth yahuye na Eva Rodgers wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amubwira ku migambi afite. Yamusubije ko ntacyo bamufasha ariko ko ntacyo bibatwaye.”
Prunier akeka ko iyo migambi ariyo yaba yaratumye Sendashonga yicwa bikozwe na Leta y’u Rwanda ‘kuko yari yarenze umurongo’.
Ubusanzwe Prunier ntabwo yakunze kuvuga rumwe n’ u Rwanda ariko Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifashishije igitabo cye mu kwerekana uburyo Uganda itigeze yishimira ubutegetsi bwa FPR bwahagaritse Jenoside nyuma yo kwisuganyiriza muri icyo gihugu abayigize bamaze gufasha Perezida Yoweri Museveni kugera ku butegetsi.